Bahawe inkunga yo guhinga igihembwe cya A 2021

Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali mu karere ka Bugesera bavuga ko inkunga y’imbuto yo guhinga bahawe izabafasha guhingira ku gihe muri iki gihembwe cy’ihinga A 2021.

Minani Paul ni umwe mu bagenerwabikorwa b’uyu mushinga avuga ko buri muntu yahawe ibiro 5 by’ibishyimbo, n’ibiro 5 by’ibigori n’isuka yo guhinga.

Hatanzwe ibiro 900 by’ibishyimbo, ibiro 600 by’ibigori, Amasuka 300 mu bagenerwabikorwa 300 n’amasuka ya Majagu 48 yahawe amatsinda y’abagenerwabikorwa.

Ashimira umushinga UKAM wa komisiyo y’ubutabera n’Amahoro uburyo ibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ati “Rwose biragaragara ko guhinga ku gihe bituma tweza kuko tuba twahinze imvura ikigwa, kuba baduha imbuto rero bidufasha nabyo kutarenza igihe cyo gutera imyaka kuko imbuto tuba twayibonye ku gihe”.

Guhabwa imbuto bibongerera umusaruro kuko iba ari imbuto y’indobanure impinduka nziza ku buzima bwacu zabaye nziza kuko ubu twese tubasha kurya 2 ku munsi kandi tugasagurira amasoko”.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi Gatera Gaston atangaza ko mu buryo bwiza bwo gufasha abagenerwabikorwa babo mu gihe cy’ihinga babaha imbuto kugirango bahingire igihe ndetse byaba byiza imvura ya mbere iguye bagahita bahinga bagatera iyo mbuto kugirango imyaka yabo izerere ku gihe.

“Intego y’itangwa ryiyo nkunga y’imbuto yo guhinga ni ugufasha umuhinzi muto kongera umusaruro w’ubuhinzi hagamijwe kwiteza imbere mu mirire no gusagurira amasoko” Gatera.

Igikorwa cyo gutanga iyi mbuto cyakozwe n’ubufatanye bw’abantu batandukanye harimo abakozi b’umushinga UKAM, abayobozi b’imidugudu, abahinzi ntangarugero bayoboye amatsinda y’abagenerwabikorwa, ndetse n’abakangurambaga ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arkidiyioseze ya Kigali muri Paruwasi ya Ruhuha.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here