Inama y’abakozi b’umushinga SGBV wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro n’abayobozi b’inzego z’ibanze  baho uwo mushinga ukorera

SGBV  n’umushinga wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro  ya archidiocese ya kigali   ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore ukorera mu tugali twa bweramvura,umurenge wa jabana ,akarere ka gasabo no muri gako, umurenge wa rusiga,akarere ka rulindo .N’umushinga uteganyijwe gukorera murutwo tugali mugihe  cy’imyaka itatu 2014-2017.

Mu rwego rwo kureba uko ibikorwa by’umushinga byasigasirwa nyuma yuko umushinga urangiye,hateguwe inama yabereye mu cyumba cy’inama cya caritas kigali umushinga w’abadacogora n’intwali  yahuriyemo abakozi b’uwo mushinga ndetse n’amayobozi b’inzego z’ibanze n’abahagarariye abagenerwa bikorwa b’umushinga ,abitabiriye iyo nama bari 42 ,

Padiri Donatien TWIZEYUMUREMYI umuyobozi wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro wari uyoboye inama yasonanuye amavu n’amavuko ya komisiyo y’ubutabera n’amahoro

Inama yayobowe na padiri Donatien TWIZEYUMUREMYI  umuyobozi wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro n’umushinga SGBV

Madame Mediatrice MUKANDIZIHIWE umuhuzabikorwa w’umushinga SGBV yasonanuye ibikorwa umushinga wagejeje kubaturage b’utugali twa  bweramvura na gako mu myaka itatu umaze

Umuhuzabikorwa w’umushinga asobanura ibikorwa umushinga wagezeje kubagenerwa bikorwa

Hatanzwe umwanya wo kungurana ibitekerezo , Inama yasojwe hafashwe ingamba z’uburyo abayobozi b’inzego z’ibanze bazakomeza gukurikirana ibikorwa by’umushinga nyuma yuko usojwe

 

Ifoto yafashwe inama isojwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here