CARITAS KIGALI

Abafite ubumuga bw’uruhu barifuza kugira ababahagararira muri komite ya Caritas Kigali

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abafite ubumuga barasaba gushyirwa muri Komite nyobozi ya Caritas Kigali

Abafite ubumuga bw’uruhu bifuza ko muri komite nyobozi za Caritas Kigali habamo abafite ubumuga bw’uruhu kugirango babakorere ubuvugizi.

Iki cyifuzo cyatanzwe na Komezesunge Charles ufite ubumuga bw’uruhu, ubwo yitabiraga inama y’abakorerabushake ba Caritas Kigali yateranye tariki ya 8/5/2021 yasabye ko muri komite zabo bashyiramo ababana n’ubumuga bw’uruhu kugirango bajye babakorera ubuvugizi mu bibazo bahura nabyo.

Mu buhamya yatanze yagaragaje ko bahura n’imibereho igoye kubera uruhu rwabo kuko abantu benshi babanena ndetse hakaba nabakorerwa ihezwa mu muryango nubwo byagiye bikosoka buhoro buhoro kubera uruhare rwa Reta y’u Rwanda yabahaye agaciro.

Komezusenge ati “Nubwo reta yacu yadufashije bakadushyiriraho uburyo bwo kudufasha mu bibazo abafite ubumuga bw’uruhu duhura nabyo twifuza ko twagira ahantu hatandukanye badufasha kuvuga ibibazo byacu ndetse bakadufasha kubikemura”.

Komezusenge avuga ko uruhu rwabo rubabangamira ku buryo bibasaba kurubungabunga ariko ubushobozi bwo kubona amavuta yabugenewe yo kwisiga bikabagora kuko ahenze ndetse rimwe na rimwe bikabaviramo kurwara nka kanseri y’uruhu.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali asanga icyifuzo cya Kuradusenge ari cyiza kandi ko bazagishyira mu bikorwa kugirango babakorere ubuvugizi aho biri ngombwa.

Ati “dusanzwe dukorana n’abafite ubumuga butandukanye ubu rero ubuvugizi ubwo aribwo bwose twakorera ababana n’ubumuga bw’uruhu ni ngombwa ko nabo tubibuka icyo dushoboye tukabafasha.

Ibikorwa byo gufasha abafite ubumuga yavuze ko ari ingenzi kuko bikubiye mu nyigisho y’inyandiko ya Papa Francisco ivuga ku byishimo by’urukundo (La joie de l'amour).

Padiri Twizeyumuremyi yemereye uyu Kuradusenge icyifuzo cye cyo gushyira abafite ubumuga bw’uruhu muri komite za Caritas Kigali kuko bizabafasha kumenya no kubakorera ubuvugizi mu bibazo bafite.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko nubwo abafite ubumuga bw’uruhu rwera mu Rwanda bagira ibibazo byinshi ntibabura kwishimira intambwe imaze guterwa mu Rwanda bishimira ko Abanyarwanda bamaze kugera ku rwego rushimishije rw’imyumvire, aho batakibaha akato nk’uko byahoze, ahubwo bamaze kumenya ko abafite ubumuga bw’uruhu rwera, na bo ari abantu nk’abandi kandi bashoboye.

Mu mwaka wa 2013 nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje ko tariki ya 13 Kamena ari umunsi ngarukamwaka wo kuzirikana imibereho y’abafite ubumuga bw’uruhu.

Mu Rwanda uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya karindwi, ariko kubera icyorezo cya Covid-19, ukaba wizihijwe hifashishijwe ikoranabuhanga aho abanyamuryango bari mu ngo zabo.

 

 Umwanditsi

 


Byanditswe : tariki ya 15 Kamena 2021 saa 16:55:46, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   da824