CARITAS KIGALI

Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cyahinduye uburyo bwo gufasha abana bo mu muhanda

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Umushinga mbere na mbere umwana uzafasha Caritas Kigali gukomeza kwita ku bana bo mu muhanda

Nubwo icyorezo cya Covid-19 cyabangamiye imikorere y'ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali bashatse ubundi buryo bwo gufashamo abana bo mu muhanda.

Bumwe mu buryo abana bafashwaga mbere y’icyorezo cya Covid-19 bakurwaga mu muhanda bakajyanwa mu kigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali ndetse no mu kigo cya Rweru giherere mu karere ka Bugesera bakabaha uburere bukwiye bagasubizwa mu mashuri ndetse no mu miryango yabo.

Nyuma y’uko icyorezo cya covid-19 gitumye batakibakura mu muhanda ngo babahurize mu kigo cy’Abadacogora-Intwari ndetse n’ikigo cya Rweru giherereye mu karere ka Bugesera, Mushashi Josiane umuhuzabikorwa w’ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali avuga ko nubwo icyorezo cya Covid-19 cyababujije gukora uko bari basanzwe bakora, bashatse ubundi buryo bwo gufasha abana bo mu muhanda.

Binyuze mu mushinga “Mbere na mbere umwana” Hakorwa ubukangurambaga muri Paruwase (paroisse) enye arizo Kabuye, Kabuga, Rutongo, na Ruhuha. Ubu bukangurambaga bwanyuze mu buryo bw'amahugurwa y'ababyeyi ntangarugero, ababyeyi babana mu makimbirane, n'abakorerabushake b'urubyiruko bita ku bibazo cy'abana bugarijwe n'ibibazo.

Bimwe mu byo bakoze muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Coronavirus babifatanyije no kurwanya ubuzererezi mu bana habayeho amahugurwa y'imiryango ntangarugero igizwe n'abashakanye babanye neza ibi byakozwe mu miryango 40 (couple 40) zigizwe n'abantu 80. 

Iyi miryango yahuguwe ku burenganzira bw'umwana, inshingano ze no kumurinda ihohoterwa, ububyeyi nyabwo, Amakimbirane mu muryango n'uburyo bwo kuyahosha, ihohotera n'ihohoterwa n'ingaruka zaryo.

Ati “Intego z'aya amahugurwa  byari ukongerera ubumenyi iyi miryango kugira ngo izashobore guherekeza imiryango ibana mu makimbirane”.

Ingingo ya kabili: Kurihira abana basanzwe biga mu mashuri y'isumbuye n'imyuga,urubyiruko 65 bari mu myuga itandukanye.naho 71 bari mu mashuri yisumbuye ni 71.

Muri uyu mwaka wa 2021 ikigo cyizafasha mu gusubiza abana mu muryango, mu ishuri, guhugura ababyeyi no gutera inkunga abakennye kurusha abandi hagamijwe gukemura ikibazo cy'ubuzererezi duhereye mu muzi.

 

 Umwanditsi

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 16 Kamena 2021 saa 21:42:47, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   c3c9b