CARITAS KIGALI

Ingoro igomba guturwamo na Arkiyepiskopi uri mu kiruhuko yahawe umugisha

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ingoro igomba guturwamo na Arkiyepiskopi uri mu kiruhuko

Taliki 28 kamena 2021, ingoro igomba guturwamo na Arkiyepiskopi Thadee yahawe umugisha na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA.

Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu  kiruhuko ubu, ni we ugiye gutura muri uru rugo ari uwa mbere. Azagira kandi abapadri babana na we, bafite ubutumwa aho i Jali, cyane cyane ko kuri uyu musozi hasanzwe hagenewe ingendo nyobokamana, n’ubwo muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19 zari zabaye zihagaritswe mu rwego rwo kwirinda. 

Mu rwego rwo gukomera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 uyu muhango wo guha iyi ngoro umugisha witabiriwe n’Abihayimana bake barimo abapadiri n’ababikira.

Mu gitambo cya Missa yaturiwe muri Shapere (Chapelle) ikanahabwa umugisha ku buryo bw’umwihariko, Nyiricyubahiro Cardinal yasobanuye ko umuntu akenera aho atura, aruhukira, yisanzurira kandi ahurira n’Imana.

Ati “Guha umugisha urugo nk’uru, ni ibintu by’agaciro, kuko abantu baba bazahahurira n’Imana, by’umwihariko, Shapere (Chapelle) ni ho abantu bakirira ifunguro ritagatifu, ni ukuvuga Ijambo ry’Imana n’Ukaristiya ntagatifu. Alitari na Taberinakuru bihafite umwanya ukomeye cyane”.

Padiri UWAMUNGU Jean de Dieu umucurngamutungo (Econome) wa Arkidiyosezi ya Kigali, yashimiye Nyiricyubahiro Cardinal, kubera imbaraga yashyize muri iki gikorwa, kuva imirimo yo kubaka itangiye kugeza ubu iri ku musozo.

Ku musozi wa Jali, hari inzira y’umusaraba ikorwa n’abakristu baturutse imihanda yose, igasorezwa mu yindi Chapelle ihasanzwe yabigenewe.

Iyo ngoro yagenewe kuba urugo rwa Arkiyepiskopi uri mu kiruhuko iri ku musozi wa Jali, yaratangiye kubakwa guhera mu kwezi k’Ukuboza 2019.

 

Umwanditsi


Byanditswe : tariki ya 29 Kamena 2021 saa 13:06:26, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   87973