CARITAS KIGALI

Musenyeri NTIHINYURWA Thadee, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy'izabukuru na Musenyeri Andre HAVUGIMANA bizihije yubire y’imyaka 50 y’ubusaserdoti

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Musenyeri NTIHINYURWA Thadee iburyo bwa Cardinal Antoine Kambanda na HAVUGIMANA Andre ibumoso

Kuri iki cyumweru taliki 11 Nyakanga 2021, Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru na Musenyeri Andereya HAVUGIMANA bahimbaje Yubile y’imyaka 50 bamaze bahawe Isakaramentu ry'Ubusaserdoti. 

Kuri iyi taliki ya 11 Nyakanga mu mwaka wa 1971, bombi bahawe iyi mpano idasanzwe y'Ubusaseridoti bwa Nyagasani Yezu Krsitu,ubu bakaba bahimbaza iyi Yubile bashimira Imana iyo mpano yayo yabahaye ku buntu kandi bayishimira uko yabashoboje ubutumwa yabaha mu Muryango wayo.

Mu butumwa bwe, Musenyeri Thadee NTIHINYURWA yabaye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu kuva muri 1981 kugeza mu 1994, nyuma aza kuba Arkiyepiskopi wa Kigali guhera mu 1996 kugeza muri 2018 agiye mu kiruhuko cy'izabukuru. Yabaye kandi n’umuyobozi (Administrateur apostolique) wa Diyosezi ya Kabgayi na Kibungo.Mu yindi mirimo myinshi yakoze harimo kuba yarabaye Perezida wa Caritas Rwanda igihe kirekire kandi muri icyo gihe ayiteza imbere ku buryo bugaragara.

Naho Musenyeri Andre HAVUGIMANA yakoreye ubutumwa bwe muri Arkidiyosezi ya Kabgayi, nyuma aba umupadri wa Arkidiyosezi ya Kigali, ahakora ubutumwa butandukanye. Muri ubu butumwa harimo igihe kirekire yamaze ari umuyobozi wa Seminari ntoya yabanje gukorera muri Saint Paul iza guhinduka Seminari yitiriwe Mt Visenti ya Ndera.

Musenyeri Andre HAVUGIMANA yagize uruhare rukomeye cyane muri Sinode nkiristu yakozwe muri gahunda yo guhimbaza Yubile y'imyaka 100 y'ubukristu mu Rwanda n'imyaka 2000 ya Kiliziya gatolika ku isi yose. Iyi sinodi ikaba yaratanze umusaruro ukomeye muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.Ntawatinya kuvugako umusanzu we muri iyi gahunda wabaye umusingi mu bumwe n'ubwiyunge mu muryango w'abakristu ,muri Arikidiyosezi ya Kigali haba ku bakristu ndetse n'abapadiri.

Yakoze kandi kugeza magingo aya,ubutumwa nka Aumonier wa Gereza Arikidiyosezi ya Kigali aho afasha mu butumwa bwa Kiliziziya imfungwa n'abagororwa kwegerana n'Imana.Muri ubu butumwa harimo no gushishikariza abafungwa kwicuza ibyaha ndetse abakoze Jenoside yakorewe abatutsi akabashishikariza gusaba imbabazi kugirango babohoke ku mitima yabo ndetse babashe no kwiyunga n’imiryango bahemukiye,bityo baniyunge n'Imana bahabwa ingabire z'amasakaramentu anyuranye.

Aba basenyeri bombo ntibabashije kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 50 bari kumwe n'imbaga y'abakristu n’abandi Bihayimana kubera kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19. Iki gikorwa cyakozwe bombi bafatanyije mu isengesho.

Abakirisitu batandukanye hirya no hino mu gihugu bakomeje kubifuriza kugira Yubile nziza y’imyaka 50 bamaze bahawe isakaramentu ry’ubusaserodoti 

Etiene Muhizi ni umukiristu usengera muri Paruwasi ya Regina Pacis Remera yagize ati “tuzakomeza kubasabira kuko ni ibintu bikomeye byo kwishimirwa kuba bamaze imyaka ingana gutya mu butumwa, batubereye ababyeyi beza kandi mu bihe bitandukanye”.

Iyi yubire y’imyaka 50 bizihije yahuriranye niya Musenyeri Seriviliyani NZAKAMWITA, Umwepiskopi wa Byumba kuko na we yahawe Ubupadri taliki 11 Nyakanga mu mwaka wa 1971 ari kumwe na Musenyeri Tadeyo hamwe na Musenyeri Andreya. 

 

 Umwanditsi

 


Byanditswe : tariki ya 12 Nyakanga 2021 saa 15:42:03, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   c42af