CARITAS KIGALI

Ubuhamya bwa Ingabire Therese bwagufasha guhindura ubuzima

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ingabire akora ubucuruzi buciriritse bukamufasha mu mibereho ye ya buri munsi

Ingabire Therese n’umubyeyi w’abana 3 ufite imyaka 44 y’amavuko atuye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rilima, mu kagari ka Nyabagendwa, umudugudu nawo ni Nyabagendwa ubu yiteje imbere ahereye ku bihumbi 50 gusa, ariko mu myaka 3 amaze akora ubucuruzi buciriritse ageze ku ntera ishimishije.

Ingabire Therese hashize imyaka 18 apfakaye, nyuma yo gupfusha umugabo yabayeho mu buzima bumugoye ndetse umwe mu bana be 3 umukuru muri bo akurizamo kujya mu muhanda kuba inzererezi kubera imibereho mibi babagamo mu rugo rwabo.

Mu buhamya bwa Ingabire avuga ko imibereho yabo yari mibi cyane ku buryo baryaga rimwe ku munsi ndetse rimwe na rimwe bakarara ubusa kubera ko uburwayi bwe butamwemereraga gukora imirimo ivunanye kugirango bakomeze kubaho.

Nubwo ubuzima bwari bumugoye kubera gupfusha umugabo bafatanyaga kurera abana babo, yaje kubona abaterankunga ba Caritas Kigali bamuha amafaranga angana n’ibihumbi mirongwitanu kugirango azayifashishe mu mibereho ye.

Ntakindi Ingabire yakoze uretse kuyoboka ubucuruzi buciriritse atangira kurema amasoko yose yo muri uyu murenge wa Rilima.

Ingabire byaje ku muhira ndetse cyane kuko igishoro k’ibihumbi mirongwitanu (50000Frw) yakibyajemo ibintu byinshi bitandukanye ku buryo ubu abasha kwizigama ibihumbi mirongwitatu buri kwezi kandi yanakemuye ibibazo byose by’urugo rwe.

Ingabire avuga ko mu mwaka wa 2017 nibwo Caritas Kigali yamuhaye inkunga y’ibihumbi 50 nk’umwe mu babyeyi bafite abana bavuye mu buzima bwo mu muhanda.

Ati “Natangiye ndangura inkweto z’abagabo n’izabana, nkomeza kurema amasoko yose yo muri uyumurenge wacu mu nyungu nungutse nkizigamamo ibihumbi 10 buri kwezi niga kurya makeya nkazigama menshi”.

Yabashije kwibumbira mu itsinda atangira kwizigamamo ibihumbi 10 buri kwezi ndetse yabona inyungu nyinshi akongera ibyo bihumbi 10 byo kwizigama ku buryo mu mezi 6 yabaga afitemo ibihumbi 100.

Yaje kuguza andi mafaranga mu itsinda angana n’ibihumbi 100 yagura ubucuruzi bwe yongera igishoro cye.

Ingabire yakomeje no gukora ubworozi buciriritse kuko yaguze itungo ry’ingurube n’inkwavu 10 zo Korora bigenda byororoka ku buryo yatangiye kujya agurisha amatungo ku isoko.

Ibi bikorwa bye byose byamufashije kubasha kwishyurira abana amafaranga y’ishuri ababonera n’imyambaro ndetse icyo gihe imibereho yabo irahinduka ku buryo bugaragarira buri wese kuko babasha no kurya 2 ku munsi.

Ati “Umwana wanjye wari waragiye mu muhanda nabashije kumugarura mu rugo asubira no mu ishuri, ndetse na barumuna be bose basubira kwiga kandi bari baricayemu rugo kubera ubushobozi bucye”.

Ingabire kandi yabashije gukora ubuhinzi bwe neza kuko hari umurima yari afite atabashaga guhinga atangira kubona ubushobozi bwo gushyiramo umukozi umufasha kuwuhinga, ubu awukuramo umusaruro w’ibishyimbo ungana n’ibiro 150 buri gihembwe cy’ihinga.

Intamwe amaze gutera mu myaka 3 irashimishije kuko ubu yanaguze igare rimutwarira ibyo ajya gucuruza mu isoko bikamurinda imvune yo kugenda abyikoreye ku mutwe.

Yabashije kuvugurura inzu ye akoresheje ibihumbi 250 ubu atuye ahantu heza ndetse urugo rwe rwavuye mu cyiciro cy’abatishoboye kuko ubu abasha kwikemurira ibibazo by’urugo rwe ndetse akabasha no gutangira ubwisungane umuryango we wose.

Umuhuzabikorwa w’umushinga w’Abadacogora-Intwari ba Caritas Kigali Mushashi Josiane avuga ko uyu mubyeyi amaze gutera intambwe ishimishije akurikije ubuzima yari abayemo.

Avuga ko ari mubagenerwabikorwa wabo bahaye inkunga y’ibihumbi 50 byo kwibumbira mu matsinda ya “Kwigira” mu rwego rwo kongerera aba bagenerwabikorwa imbaraga zo kwibumbira hamwe.

Ati “kubashishikariza kujya mu matsinda ya “Kwigira ni uburyo bwo gufasha abagenerwabikorwa bacu guhuza imbaraga bakungurana ibitekerezo ndetse bagakorera hamwe kuko gukorera hamwe bituma bagira icyo babasha kugeraho kuko baba bahuje imbaraga bagaterana inkunga haba mu bitekerezo ndetse no mu bikorwa”.

Mushashi yemeza ko hari impinduka nziza zigaragara mu mibereho y’aba bagenerwabikorwa kuko imiryango yabo yamaze kwivana mu bukene ndetse no kwikemurira zimwe mu ngorane n’ibibazo bahuraga nabyo.

Ubu mukarere ka Bugesera mu murenge wa Ririma hari amatsinda 3 agizwe n’imiryango 45 aterwa inkunga na Caritas Kigali.

 

Umwanditsi


Byanditswe : tariki ya 14 Nyakanga 2021 saa 10:40:39, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   34ab3