Mu rwego rwo gutanga serivise zinoze ku banyeshuri biga mu ishuri rya Butamwa TVET School havuguruwe amacumbi abanyeshuri bararamo mu rwego rwo kubatuza heza.

Rwigira Jean Marie Vianny umuyobozi wa TVET Butamwa School avuga ko kuvugurura amacumbi ari uburyo bwo kwita ku mibereho y’abanyeshuri kugirango barare heza bityo n’imyigire yabo irusheho kugenda neza.

Ati “twabonye inkunga tubona ko ikihutirwa ari ukuvugurura amazu kugirango abanyeshuri bacu bajye barara heza”.

Rwigira avuga ko mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2019 umuryango utegemiye kuri reta (ONG) yitwa MANUS UNIDAS yo muri Espagne yatangije umushinga witwa: Appui a la formation professionnelle: Rehabilitation du Centre de Formation Professionnelle de Butamwa.

Uyu mushinga wabafashije gusana amacumbi yo kuraramo y’abakobwa n’abahungu (dortoirs), hashyirwamo amakaro n’igisenge (plafond) hubakwa ubwogero n’ubwiherero (douches et toilettes) abakobwa bazajya bifashisha.

Mu macumbi y’abahungu n’abakobwa hashyizwemo ibitanda by’ibyuma, ibi bikorwa byose bikaba byararangiye kubakwa tariki ya 30/3/2021 bimurikirwa Ishuri rya Butamwa TVET School.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali akaba afite mu nshingano rino shuri rya Butamwa TVET School ashimira mugenzi we Padiri NTIVUGURUZWA Onesphore uhagarariye amashuri Gatorika muri Arkidiyosezi ya Kigali uruhare yagize mu kubaka no kuvugurura izi nyubako.

Ati “Ntitwabura gushimira mugenzi wanjye Padiri Onesphore Ntivuguruzwa ku gikorwa cyiza nkiki cyo kutuzanira abaterankunga tukabasha kuvugurura izi nyubako abanyeshuri bakaba bazaryama heza”.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien asanga izi nyubako ari impinduka nziza mu buzima bw’abanyeshuri bazahiga muri uyu mwaka wa 2021-2022 kuko bazaba barara heza ndetse imyigire yabo ikagenda neza.

Umwanditsi