Ubuyobozi bw’ishuri rya Caritas y’Arikidiyosezi ya Kigali ryigisha imyuga (Butamwa TVET School) riherereye i Butamwa mu murenge wa Mageragere, akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali riramenyesha abifuza kuryigamo ko kwiyandikisha byatangiye. Bikorerwa mu bukarani bwa paruwasi zose za Arikidiyosezi ya Kigali no ku kigo cya Butamwa TVET School.

Abifuza kwiga mu ishuri ry’imyuga rya Butamwa TVET School imiryango irafunguye, itariki yo gutangira ni 11/10/2021.

Abiyandikisha ni abarangije ikiciro rusange, ni abacikirije amashuri ariko bazi gusoma no kwandika neza ikinyarwanda. Amafaranga yo kwiyandikisha n’ibihumbi bibiri by’u Rwanda (2000 frw).

Butamwa TVET School yatangiye kwandika abifuza kuhiga ko bakwiyandikisha mu mashami akurikira: Gutunganya imisatsi, Ubudozi bugezweho, amashanyarazi, ubwubatsi, gukora amazi, no gusudira. Amafaranga yo Kwiyandikisha ni 2000 frw.

Bimwe mu byiza byo kwiga muri iri shuri rya Butamwa TVET School nuko iyo urangije bagufasha kwihangira imirimo ndetse bakaguhuza n’ibigo by’imari bitera inkunga imishinga iciriritse ibyara inyungu.

Iri shuri kandi rifite amacumbi agezweho y’abahungu n’abakobwa

Ushaka kumenya amakuru ahagije ajyanye no kwiyandikisha wahamagara kuri numero zikurikira +250786159203, 0727646707,0727646712, 0727646717 no kuri email butamwatvet@gmail.com, cyangwa kuri email ya caritaskigali, caritas-cdjp-Kigali.rw

 

Umwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here