Abemera Imana twizera kandi twemera ko hirya y’ubu buzima hari ubundi kandi bwiza kurusha ubu.

Kugirango twumve neza ibyo Imana idusaba muri iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye ibyo dukora byose muri iyi si tubikora dushakashaka kuzajya mu Ijuru, ndetse dukunze kuririmba ko twaremewe kuzajya mu ijuru, ko ariho twese tuzishima iteka niyo mpamvu dukwiye gufasha abakene.

Aya magambo adushishikariza ibikorwa by’Impuhwe n’Urukundo atangazwa na Padiri TWIZEYUMUREMYI  Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro muri Arkidiosezi ya Kigali avuga ko ijambo ry’Imana ritubwira gufasha ababaye mu buzima bwabo bwa buri munsi kugirango tubashe kwinjira mu bwami bw’ijuru.

Padiri akomeza avuga ko nubwo umuntu akora ibikorwa byiza bitandukanye ari ngombwa kongeramo ibikorwa by’Impuhwe n’Urukundo kuko nabyo ari byiza kandi bizabageza mu bwami bw’Ijuru igihe bazaba bashoje urugendo rwabo hano kw’isi.

Icyemezo cy’uko iryo juru ryinjirwamo n’abafashije abatishoboye gitangwa na Yezu ubwe muri ya Vanjili atubwira iby’ihindukira rye mu ikuzo. Muri Mt 25,31-46: Abazicara mu Ngoma y’ijuru ni abagaburiye abashonji, abatanze icyo kunywa kubafite inyota, abambitse abambaye ubusa, abasuye abarwayi, abasuye imbohe, n’ibindi bikorwa nk’ibyo.

Ibi bisobanuye ko ibikorwa byiza umuntu akora akiri hano mu isi aribyo bizamuherekeza igihe azaba ashoje ubuzima bwe hano mu isi, ariko ibikorwa by’ingenzi muri byo ni ugufasha abatishoboye.

Narame Gratia umuhuzabikorwa w’ishami rishinzwe ibikorwa no kwita ku batishoboye muri caritas Kigali avuga ko icyumweru cy’Impuhwe n’Urukundo cyatangiye abantu bari muri gahunda ya guma mu rugo hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda covid-19 ntihaboneka uburyo bwo gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye.

Ati “Kubera ko iki cyorezo cya Covid-19 cyateje ingorane nyinshi ntabwo Caritas Kigali yabonye uko ikusanya inkunga y’abatishoboye, ndetse kuko abantu batahuraga byari bigoye kubona inkunga no kuyigeza kubayikeneye, ubu rero kuko icyorezo kirimo kigabanuka abantu twabashishikariza gutanga iyo mfashanyo kugirango igere kubantu batishoboye”.

Ati “Nubwo abakristu bakoresha uburyo bwose ngo bitagatifuze kugirango begere Imana, (bakiyiriza, bagakora ingendo nyobokamana, bagakora noveni, bagakora amasengesho ahoraho, n’indi myitozo nk’iyo ariko bakiyibagiza iki cyo gufasha abatishoboye) ukwemera kwabo nti kuba kuzuye.

Nubwo ibyo bakora nabyo ari byiza ariko bifite aho bigera, ntibihita bibinjiza mu ijuru bifuza. Kuko icyemezo cy’uko iryo juru ryinjirwamo n’abafashije abatishoboye gitangwa na Yezu ubwe muri ya Vanjili atubwira iby’ihindukira rye mu ikuzo. Muri Mt 25,31-46: Abazicara mu Ngoma y’ijuru ni abagaburiye abashonji, abatanze icyo kunywa kubafite inyota, abambitse abambaye ubusa, abasuye abarwayi, abasuye imbohe, n’ibindi bikorwa nk’ibyo.

Twizere Anastase atangaza ko ibyo ivanjiri ishishikariza abantu aribyo, ariko ko usanga abantu benshi badakunze kugira ubwitange mu gufasha abakene.

Ku bwe asanga ari igikorwa cyari gikwiye guhoraho aho kugikora mu gihe babisabwe gusa.

Ati “nibyo koko tuzaherekezwa n’imirimo y’amaboko yacu twakoze nk’uko amagambo dusanga mu ivanjiri ntagatifu abitubwira”.

Rero bakirisitu bavandimwe ni mureke dufashe abatishoboye n’ababaye muri uku kwezi k’Impuhwe n’urukundo kugirango twitagatifurize mu mirimo myiza izaduherekeza igihe tuzaba tuvuye muri ino si.

 

Umwanditsi

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here