Izi nyigisho zo gukira ibikomere zatanzwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu Edouard Sinayobye

Nubwo izi nyigisho zahawe Abapadiri bwite b’Arikidiyosezi ya Kigali mu rugendo rwa Sinodi mu kugendera hamwe ruzabafasha gukora ubutumwa neza, izi nyigisho zikubiyemo ubuzima rusange ku buryo umuntu wese azisomye zamufasha gukira ibikomere ndetse no kubana nabyo.

Musenyeri Edoaurd Sinayobye umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu yagaragaje ubwoko bw’ibikomere naho bituruka ndetse anagaragaza uburyo umuntu byamufasha kubona imbaraga zo kubaho muri ibyo bikomere.

Ibikomere by’ubuzima

Ububabare twakiriye, bushobora no kutubagayuramo imbaraga zo kubaho. Ububabare bushobora gutuma umuntu yiga gukomera k’ubuzima ndetse no kundangagaciro z’ubuzima, bishobora gutuma umuntu arushaho gukomera, ufungukira abandi, urushaho kuba umuntu.

Iyo umuntu yifitemo igikomere kimugaza izo mbaraga zo gukomera k’ubuzima, gufungukira abandi niyo mpamvu ubuzima bubiha, ukabaho utariho, ugatakaza icyanga cy’ubuzima. Ibikomere rimwe na rimwe bituma ubuzima busharira, ukumva hari ikibuze kandi k’ingenzi, ukumva mu buzima harimo “ikinogo” utazi impamvu. Ibikomere bitera bamwe na bamwe kubaho uko bwije. Nta mushinga w’ubuzima, nta ntego y’ubuzima aba afite. Umuntu washegeshwe n’ibikomere rimwe na rimwe arangwa no kwiyahura mu buzima, mu bitekerezo, mu ngeso mbi, mu biyobyabwenge.

Umuntu washegeshwe n’ibikomere kandi atakaza bikomeye umwete w’indangagaciro. Ntaba agishobora kwihatira imigenzo myiza. Niyo mpamvu, ibikomere ari inkomyi ikomeye y’ubuzima bwa roho. Umuntu washegeshwe n’ibikomere imibanire ye n’abandi izamo ingorane: agira imyifatire idasanzwe, ibangamira abandi. Urugero nko kuba” Nkomwahato”.  Nyirabyo ntabimenya: Byose abyitirira abandi.  Ugasanga ibikomere yifitemo aribyo bimutegeka.

Ubwoko bw’ibikomere

-Ibikomere byo mu nda n’ibyo mu bwana

– Mu nda y’umubyeyi

Ibyababaje ku buryo bukomeye umubyeyi utwite, binakomeretsa umwana atwite. Umwana ukura, cyane cyane mbere y’imyaka 10, ikimuhungabanyije, kimusigira ubumuga mu mutima.

-Mu gihe cy’ubwana

Uburere bw’ifatizo iyo bujemo ibikomere, biradukurikirana. Urugero : gutotezwa na mukaso, ubupfubyi, kuvuka utagira so.

-Ibikomere bishingiye ku mateka ya jenoside n’inkurikizi zayo: Kuba imfubyi, Gupfusha abantu benshi, kubura abo ukunda, gusigara uri muto utabasha kwirera no kurera abandi, guhera ubuzima kuri zeru kubera kwangirika nkw’ibintu n’ibindi byose bitera ibikomere bigakurura ihungabana.

– Ibikomere bishingiye ku cyaha

Twibuke urugero rw’intumwa Petero ubwo yihakanaga Yezu bamubajije ko amuzi asubiza ati:” Simuzi, sindiwe”. Hakurikiyeho amarira, asobanura: kumva yifitemo inabi, ipfunwe, muri make gukomereka mu muhamagaro we, no mu mibanire ye na Yezu, mu bo yari atumweho.

Musenyeri Edouard Sinayobye yabajije Abapadiri Ati “Ese twagenda dute muri ibyo bikomere kugira ngo bitatubuza gutanga ubuzima?

Igusubizo ntahandi cyaturuka ni ukwisuzuma no kwisuzumisha nkuko umuntu akoresha igenzura ry’imodoka (Controle). Bidusaba kwitinyuka no kumva abanda no Kudakomeretsanya no Kuvurana.

Uru rugero rwo kwisuzumisha no kwikorera igenzura buri muntu wese yarwifashisha rukavamo inyigisho yo kuba yafasha buri wese kumenya uburyo abana n’ibikomere ndetse n’uburyo yabikira.

Uwakomeretse kugirango abashe gukira ibikomere bye bisaba ko amenya ko yakomeretse hanyuma agafata igihe cyo kwisuzumisha ndetse akabikora inshuro nyinshi agatangira urugendo rwo gukira ibikomere.

Aha ashobora guhabwa ubujyanama hakurikijwe ubwoko bw’ibikomere afite ndetse bikamufasha kugenda akira buhoro buhoro no kubaho mu buzima bwuzuye kandi bufite intego.

 

Umwanditsi