Intumwa za Jadf Terimbere Gakenke nyuma yo gusura abagenerwabikorwa ba Caritas Kigali bagira inama abantu bashaka guhindura imibereho yabo ikaba myiza ko bakora imirimo y’ubuhinzi ikabafasha kwivana mu bukene.

Intumwa za Jadf Terimbere Gakenke nyuma yo gusura abagenerwabikorwa ba Caritas Kigali bagira inama abantu bashaka guhindura imibereho yabo ikaba myiza ko bakora imirimo y’ubuhinzi ikabafasha kwivana mu bukene.

Ibi babitangaza nyuma y’urugendoshuri bakoreye mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Rushashi, Akagari ka Rwankuba, Umudugudu wa Giheta tariki ya 29/9/2021 aho basuye abagenerwabikorwa ba Cartas Kigali muri Gahunda ya “Tugendane Twiyubaka” mu rurimi rw’amahanga Empowerment dans un monde en mouvement (EMMo).

Umunyamabanga Uhoraho muri JADF Terimbere Uwamahoro Thriphonie atangaza ko nta muntu utatera imbere igihe akoze ibikorwa bimufasha kwivana mu bukene.

Mu uru rugendoshuri yasanze ubuhinzi bukozwe neza kandi kinyamwuga bwateza nyirabwo imbere bikamufasha kwihaza mu biribwa ndetse akanasagurira amasoko.

Ati “twakoze urugendoshuri kugirango turebe uburyo ubuhinzi bukozwe neza mu buryo bwa kinyamwuga ndetse bwa Kijyambere buteza imbere nyirabwo”.

Mukamanzi Floride ni umwe mu bagenerwabikorwa ba Caritas Kigali mu murenge wa Rushashi avuga ko ubuhinzi bwa Kijyambere bwamufashije kwivana mu bukene akabasha kunoza imirire myiza mu rugo rwe ndetse agasagurira amasoko.

Bimwe mubyo ubuhinzi bwa kijyambere bwa mugejejeho harimo kubasha kugurira abana ubwisungane mu kwivuza, no korora amatungo magufi ndetse abasha no kuvugurura inzu atuyemo.

Ati “mbere nabagaho mu buzima bubi ndi umukene ariko aho iyi gahunda ya “Tugendane Twiyubaka” yaziye nabashije kwivana mu bukene ndetse ubu navuye mu kiciro cy’abatishoboye kuko mbasha kwikorera byose”.

Uwayezu Marie Louise umwe mu bagenerwabikorwa atangaza ko kwivana mu bukene babifashijwemo no guhindura imyumvire kuko kuriwe asanga ubukene buterwa no kudahindura imyumvire ndetse no kudatinyuka.

Mu buhamya bwe avuga ko kugira icyo ageraho yabifashijwe no gutinyuka ariko byose ko byavuye mbere na mbere kubanza guhindura imyumvire muri we akumva ko haricyo ashoboye kwikorera.

Ati “Guhindura imyumvire ukishyiramo ko ushoboye kandi nta kintu cyakunanira uramutse ubishyizemo imbaraga ukabikora ubikunze biguha kugera ku ntego”.

Ahamya ko ubuhinzi bukozwe neza buvana umuntu mu bukene akihaza mu biribwa ndetse akabasha gusagurira amasoko.

Byamungu Felix ni umuhuzabikorwa w’ishami rishinzwe Amajyambere muri CK avuga ko muri gahunda ya “Tugendane Twiyubaka” (MOMo) asanga abagenerwabikorwa babo baravuye mu kiciro kimwe bakajya mukindi kiciro cy’abantu bishoboye.

Ibi abyemeza ahereye kubyo bamaze kugeraho agereranyije naho abagenerwabikorwa batangiriye naho bageze.

Atangaza ko aba baturage babigisha ibijyanye no kuvugurura ubuhinzi bigakorwa mu buryo bwa kijyambere ku buryo bibaha umusaruro mwinshi.

Bimwe mu byo abahinzi bitaho harimo gufumbira imirima bakoresheje ifumbire y’imborera ndetse bakanamenya uburyo bahinga igihingwa cyijyendanye n’ubutaka kugirango icyo gihingwa kizere neza.

Bimwe mu byo bigisha abahinzi harimo no kumenya kuraza umurima, kuwutunganya, gutera imbuto mu buryo bwa kijyambere bashyira intera hagati y’igihingwa n’ikindi kumenya igihe cyo kubagarira iyo myaka kugeza bayisaruye.

Ubuhinzi buvuguruye bujyendana n’ubworozi bwa Kijyambere kugirango ubwo bworozi bubahe ifumbire ituma beza imyaka myinshi.

Intumwa za Jadf Terimbere Gakenke nyuma yo gusura abagenerwabikorwa ba Caritas Kigali bagira inama abantu bashaka guhindura imibereho yabo ikaba myiza ko bakora imirimo y’ubuhinzi ikabafasha kwivana mu bukene.

Umwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here