Aha Cardinal Kambanda yari yamaze kwambara umwambaro wamugenewe

Arikiyepisikopi wa Kigali, Kambanda Antoine, kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, we n’abandi 12 bambitswe imyambaro yagenewe Abakaridinali.

Ni umuhango wabereye i Roma mu Butaliyani, aho ba karidinali bashya bambitswe imyambaro yiganjemo ibara ritukura ndetse n’impeta bahabwa na Nyirubutungane Papa Francis ku giti cye.

Mu myambaro bahabwa harimo amakanzu yiganjemo ibara ritukura, n’ingofero itukura yagenewe Abakaridinali.

Ibara ritukura mu makanzu y’Abakaridinali, rikaba risobanura ko biyemeje gutanga ubuzima bwabo ku bwa Kiliziya “kugeza ubwo kumena amaraso yabo”(usque ad sanguinis effusionem).

Nyuma yo guhabwa umwambaro w’Ubukaridinali, biteganyijwe ko ku cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020, Nyiricyubahiro Karidinali Kambanda, azatura igitambo cya misa mu Kinyarwanda, muri Bazilika Santa Maria in Trastevere. Iyo misa izasomwa ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi ku isaha y’i Vatican, hakazaba ari saa kumi z’igicamunsi ku isaha yo mu Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here