Antoine Cardinal Kambanda yujuje imyaka 32 ahawe Ubupadiri

Antoine Cardinal Kambanda, tariki ya 9/9/2022 yifatanyije n’abakirisitu bo mu gihugu cya Pologne aho ari mu ruzinduko rwa gishumba, mu Misa yo gushimira Imana, no kwizihiza isabukuru y’imyaka 32 amaze ahawe Ubupadiri.

Iri sakaramentu ry’Ubupadiri yarihawe tariki 8/9/1990 na Papa Yohani Pawulo II ubwo yasuraga u Rwanda mu 1990.

Mu butumwa yashyize ahagaragara, Antoine Cardinal Kambanda, yashimiye Imana ku ngabire y’Ubusaserodoti yamuhaye akaba amaze imyaka 32 mu butumwa. Yiragije umubyeyi Bikiramariya ndetse na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II wamuhaye iri sakaramentu.

Ati “Imana ibahe umugisha kandi dukomeze dusabirane.”

Abantu batandukanye inshuti ndetse n’abakirisitu Gatorika bakomeje kwifuriza Antoine Cardinal Kambanda Isabukuru nziza y’Ubupadiri.

Ku rubuga rwa Caritas ya Kigali bamwandikiye bati “Caritas Kigali yifurije Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda Arikiyepisikopi wa Kigali, Isabukuru Nziza y’Imyaka 32 amaze ahawe isakaramentu ry’Ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II. Nyagasani Komeza Intore witoreye”.

Antoine Cardinal Kambanda wavutse tariki 10 Ugushyingo 1958 ni Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo imaze imyaka itatu itarabona undi mushumba.

Ku itariki 28 Ugushyingo 2020 nibwo i Vatican habereye umuhango wo kwimika Musenyeri Antoine Kambanda, agirwa Karidinali.

Nyuma y’uko Antoine Cardinal Kambanda ahawe inshingano nk’umwe mu ba Karidinali bashinzwe gukurikirana uko umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza ukorwa ku isi, Papa Francis ku itariki 29 Nzeri 2021 aherutse kumushinga izindi nshingano nk’umwe mu ba Karidinali bagize ihuriro rishinzwe kwita ku nyigisho za Kiliziya Gatolika (La Congrégation pour l’Education Catholique).