Abakirisitu Gatorika batarikingiza barasabwa kujya gukingirwa

Kiliziya Gatorika mu Rwanda irashishikariza abakirisitu batarahabwa urukingo rwa Covid-19 ko bakwiye kwikingiza kuko byagaragaye ko urukingo uwarufashe atarembera mu rugo ndetse ngo azahare iyo yanduye icyorezo.

Imyumvire imwe n’imwe igaragara mu bayoboke b’amadini hari bamwe banga kwikingiza bitewe n’imyumvire bafite ariko akenshi ugasanga biterwa n’ibihuha bivugwa ku nkingo zirimo gutangwa.

Kiriziya Gatorika rero yo ntabwo ishyigikiye abantu bamwe banga kwikingiza kuko ibona ari gahunda nziza reta yashyizeho kandi ikaba igomba kubahirizwa.

Igikorwa cyo gushishikariza abaturage kwikingiza gikorwa mu mwanya wo gutanga amatangazo n’umusaserodoti watuye igitambo cya Misa, akabwira abakiriristu ko bagomba gushishikariza abatarikingiza kubikora kuko bibafitiye akamaro.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis Ntagungira Jean Bosco mbere y’uko aha umugisha abakirisitu yabasabye kubwira abantu bamwe batarikingiza ko bakwiye ku byitabira kugirango babone uko bazajya mu misa no kujya mu zindi serivise zitandukanye mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19.

Ati “Gufata urukingo ni byiza kuko umuntu wakingiwe aba afite amahirwe menshi yo kutazahara igihe yanduye covid-19, ikindi kandi kuza gusenga bisaba ko uba warikingije covid-19 bityo rero turabashishikariza gufata inkingo zose uko zagenwe kandi umukirisitu nyawe ni ugandukira abamuyobora”.

Abakirisitu Gatorika nabo bemera ko umukirisitu nyawe ari uwubaha abayobozi ndetse bakabagandukira muri byose ntibice amabwiriza ya reta.

Ephrem Ndayambaje ni umwe mu bakirisitu basengera kuri Paruwasi Regina Pacis asanga inama bagirwa yo gushishikariza abandi kwikingiza ari ingirakamaro cyane ko umukirisitu nyawe adakwiye kwanga kumvira abayobozi.

Si ibi gusa bigaragaza uruhare rwa Kiriza mu gushishikariza abantu kwikingiza kuko kuri iki cyumweru muri sare ya paruwasi ya Regina Pacis abakingira bagiye bahabwa umwanya wo kuhakingirira bamwe mu bari baje mu misa batarikingiza.

Urundi ruhare rwa Kiriziya rugaragarira mu biganiro itambutsa kuri Tereviziyo ya Paruwasi Regina Pacis (Pacis TV) mu kiganiro Dr Rosete umukozi muri OMS ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima mu ishami rishinzwe gukurikirana ubuzima mu Rwanda cyatambutse kuri Pacis TV asobanura uburyo abantu badakwiye kugira impungenge zo kwikingiza kuko kugeza ubu nta muntu wari bwahure n’ikibazo agitewe n’urukingo.

Inshingano za OMS ni ukwita ku buzima bw’abatuye isi, mu bijyanye no guhangana n’indwara n’ibyorezo, no gukurikirana ikoreshwa ry’inkingo zitangwa kuri ibyo byorezo.

OMS kandi ikorana n’abashakashatsi batandukanye kugirango ibone uko itanga umurongo w’uko ibihugu bihangana n’icyo cyorezo.

Ati “Inkingo zaje gufasha abantu guhangana nicyo cyorezo kugirango umubare w’abandura kandi bakaremba ugende ugabanuka ndetse bizanafashe abantu kongera gusubira mu buzima busanzwe ku buryo icyo cyorezo ntacyo cyabatwara.

Abwira abaturage ko batagomba gutinya inkingo kuko nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’umuntu kandi ko bimaze kugaragara ko abazifashe kugeza ubu nta kibazo baragira ndetse ko zagiye gushyirwa hanze OMS yaramaze kubigenzura.

 

Umwanditsi

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here