Abanyeshuri hamwe n'abitabiriye ibirori bafashe ifoto y'urwibutso

Antoine Cardinal Kambanda arishimira abanyeshuri bamaze kurangiza mu ishuri rikuru ry’Ubuzima rya Ruli (RHIH) abasaba gukora umwuga wabo bawukunze kandi neza.

Tariki ya 25/5/2022 abaforomo 115 n’ababyaza 35 bahawe impamyabushobozi.

Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Cardinal yagize ati: “Kwishimira kugaruka muri iri shuli, ubugira gatanu, aho kuri iyi nshuro duhaye impamyabushobozi Abaforomo 115 ndetse n’Ababyaza 35 ni ibintu umuntu akwiye kwishimira kuko mugiye gufasha umuryango mugari w’abanyarwanda.

Avuga ko abanyeshuri bahawe izi mpamyabushobozi, ari intsinzi kuri bo bikaba n’ishema kuri Kiriziya Gatolika ndetse no ku gihugu cy’u Rwanda.

Iyi n’inshuro ya 5, mu ishuri rikuru ry’Ubuzima rya Ruli (RHIH) hamaze gutangwa impamyabumenyi ku banyeshuri bagera kuri 682.

IRADUKUNDA Aimable yahawe impamyabumenyi mu bijyanye no kubyaza, yishimira ko arangije amashuri ariko cyane ko agiye kwita kubuzima bw’abantu cyane ababyeyi.

Ati “Ndishimye kuba nshoje amasomo yanjye, ikindi kinshimishije nuko ngiye gukora umwuga nkunda nabihisemo mbishaka nkaba nizera ko nzabikora neza”.

Aba banyeshuri bari babukereye ku jisho ndetse ibi ibirori byitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi butandukanye zaturutse hirya no hino mu gihugu.

 

Umwanditsi