Kiliziya Gatolika ifata gukuramo inda nk’icyaha cy’ubwicanyi kuko bigira ingaruka ku buzima bw’umubyeyi ndetse n’ubwumwana.

Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyeskopi wa Kigali akaba akuriye na Komisiyo y’Umuryango mu nama y’Abepisikopi yabitangaje mu nama yabereye muri Hoteli ya Sainte Famille, tariki ya 21 Ukwakira 2021. Iyo nama yari yatumiwemo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge, ndetse n’Abihayimana bafite inshingano zifite aho zihurira no kwita ku muryango.

Indi mpamvu y’iyi nama ni ubukangurambaga bwo gushishikariza abakunda umuryango n’abawufite mu nshingano gusoma no gushyira mu bikorwa ubukungu bukubiye mu rwandiko rwa gitumwa, rusoza Sinodi ku Muryango Papa Francis yise “Amoris Laetitia”.

Cardinal Antoine Kambanda impamvu abona itegeko ryo gukuramo inda ryavugururwa nuko ari icyaha kandi bigira ingaruka ku mubyeyi wa bikoze ndetse n’umwana wavukijwe ubuzima dore ko uwo mwana aba afatwa nk’umuziranenge adakwiye kuvutswa ubuzima yahawe n’Imana.

Mu bitekerezo byatanzwe nabitabiriye inama Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, yasabye Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango kuzakora ubuvugizi hakavugururwa itegeko ryemerera uwatewe inda ko atagomba gukuramo inda ahubwo hagashakwa uburyo bwo gufashamo uwo mwana.

Iri tegeko ribangamira ikiremwamuntu cyane umwana ndetse bikagira ingaruka mu buzima bw’umubyeyi haba ku mubiri ndetse no mu bitekerezo.

Ati “Ririya tegeko ryemerera umubyeyi gukuramo inda twe nka Kiriziya tubifata nko kwica umwana ukiri munda kandi ariwe wagombye kubungabunga ubuzima bwe kugirango abeho, ni ikibazo gikomeye tubona ko hari hakwiye kuvugururwa itegeko rirengera umwana na nyina umutwite”.

Musenyeri Nzakamwita yavuze ko iyo bigeze ku rubyiruko cyane ko ari nabo bakunze gukuramo inda, bibatera ibikomere bikaba byabaviramo kubana n’ihungabana rya ROho n’umubiri mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Kuri we yumva ko guverinoma y’u Rwanda ikwiye gufatanya na Kiliziya igakura mu mategeko y’igihugu, iryemerera igitsina gore gukuramo inda. Minisitiri Prof Bayisenge yavuze ku myumvire itandukanye abantu bafite mu gukuramo inda kuko hari bamwe babifata nk’itegeko ryashyizweho na Reta ryemerera ababyeyi kwica abana basamye batabishaka.

Ati “Umubeyi yemerewe gukuramo inda bitewe n’impamvu runaka yabimuteye, aha ndagaruka nko gutwita igihe bibangamiye umubyeyi utwite ndetse n’umwana, ndetse yasamye uwo mwana bitari mu bushake bwe ko icyo gihe gukuramo inda bikorwa.”

Yakomeje agira ati “Hakazamo no kuba wasambanyijwe ku ngufu. Tugaruke no kuri ba bana basambanywa, ugasanga umwana w’imyaka icyenda yasambanyijwe, habaho kureba bagasanga uwo mwana n’ubundi iyo nda irashyira ubuzima bwe mu kaga.”

Avuga ko icyifuzo cye n’icy’abandi cyangwa abashyiraho amategeko ari uko habaho kudasambanya abana, aho umwana abaho hubahirizwa uburenganzira bwe. Ibi rero bikaba ari bimwe mu bibazo by’ingutu bituma habaho no gufata icyo cyemezo gikomeye cyo gukuramo inda.

Yagize ati “Ndimo kugerageza kubihuza kugira ngo harebwe na ya mpamvu muzi ituma n’icyo cyo kuba uwo mwana yaterwa inda ikaba yagera aho ikurwamo haba hari ibitubahirijwe ku burenganzira bw’umwana”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge yasabye abantu kutarebera mu ndorerwamo mbi y’uko reta yahaye abaturage uburenganzira gukuramo inda nk’ikintu kibi kuko iri tegeko rigamije no kurengera abana bato batarageza imyaka y’ubukure baterwa inda zikaba zabahitana, n’abandi bose baterwa inda bidaturutse mu bushake bwabo. Aha yatanze urugero rw’abantu bafashwe ku ngufu n’abantu batazi, ndetse n’abandi bashobora gutwita inda batateganyije kandi zishobora guhitana ubuzima bwabo.

Niba twese turwanya ikurwamo ry’inda ku bana ndetse no ku bantu bakuru bazitewe batabishaka kubera impamvu zitandukanye zirimo no gufatwa ku ngufu babandi bahohotera abana bagomba kubicikaho burundu. Minisitiri Prof bayisenge yongera gusaba ko hakomeza kubaho ubufatanye kugira ngo bishyirwemo imbaraga hakosorwe ibikorwa byo gutera inda abantu mu buryo butateganyijwe.”

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ivuga ko kuva itegeko rijyanye no gukuramo inda rivuguruwe mu 2018, rikemerera ubisabye gukuramo inda, ubu abahawe uburenganzira bwo gukuramo inda ari 150.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda mu ngingo ya 123 rivuga ko umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100.000 Frw ariko atarenze 200.000 Frw.

Imibare y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’inzobere mu bijyanye n’indwara z’abagore ndetse n’ababyaza [International Federation of Gynaecology and Obstetrics, FIGO] igaragaza ko nibura buri mwaka abantu miliyoni 56 bakuramo inda aho nibura 45% babikora mu buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

FIGO kandi igaragaza ko nibura 13% by’abagore bapfa babyara ku isi ari ababa bakuyemo inda, mu gihe abandi ibihumbi basigarana ibibazo birimo n’ubumuga cyangwa kuba ingumba.

Ibi ni bimwe mu byo abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abaharanira uburenganzira bw’abagore muri rusange bahera bavuga ko gukuramo inda ku bushake bikwiye kwemerwa kugira ngo bikemure ibyo bibazo.

 

Umwanditsi

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here