Hakozwe umuganda wo gusukura ahubatswe Ivomo

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arkidiyosezi ya Kigali tariki ya 10/10/2020 bifatanyije n’abaturage mu muganda wabereye ku iriba (ivomo) yubakiye abatuye mu kagari ka Gasanze mu murenge wa Nduba akarere ka Gasabo mu rwego rwo kubagezaho amazi meza.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ari kumwe n’umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro Kaligirwa Annonciata hamwe n’abandi bakozi bitabiriye uwo muganda wo gusukura iri vomo.

Ibikorwa byakozwe kuri iri vomo guharura ibyatsi, kuringaniza ubutaka, no kubaka urugo rw’imiyenzi rukikije ivomero.

Padiri TWIZEYUMUREMYI avuga ko ikigikorwa cyateguwe na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro ya Arkidiyosezi ya Kigali kugirango bifatanye n’abaturage bo mu kagari ka Gasanze by’umwihariko hagakorwa isuku nka kimwe mu bimenyetso bishishikariza abaturage kwita ku isuku no kubungabunga iryo vomo n’ibindi bikorwa byahubatswe birimo ibigega bifata amazi.

Ati“Kwifatanya n’abaturage ba Gasanze ni ngombwa kuko ivomo twaritunganyije kugirango babone amazi meza rigomba no gukorerwa isuku mu buryo bunoze kandi buhoraho”.

Abaturage bishimiye iki gikorwa kuko kigaragaza ubufatanye hagati yabo na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu gikorwa cyiza yabakoreye cyo kububakira ivomo bakabasha kubona amazi meza .

Kamana Etienne ni umwe mu baturage bitabiriye uyu muganda atangaza ko yishimiye iki gikorwa kuko bigaragara ko Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro yitaye cyane ku bikorwa bibateza biganisha mu gushakira imibereho myiza abaturage.

Ati“ Iri vomo bariduhaye turikeneye cyane none dore bagarutse no kuduha umuganda wo kurikoraho isuku, ibi bigaragaza ibyiza biganisha ku iterambere n’imibereho myiza batwifuriza”.

Iri vomo rihurirwaho n’imidugudu 5 igizwe n’ingo 1642, izi ngo zigizwe n’abaturage ibihumbi 7075 Abagore bakuze 1940, abagabo bakuze 1410, abakobwa 2335, abahungu 1390 muri aba bose abafite ubumuga 22.

Uyu mushinga watangiye mu kwezi 6 /2020 biteganyijwe ko mu mpera z’umwaka wa 2020 uzaba warangiye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here