Aha barimo batanga imyenda

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali kubufatanye na Caritas Kigali bashyikirije inkuga gereza ya Rilima mu karereka Bugesera inkunga y’imyenda yo kwambara ifite agaciro k’ibihumbi 300 n’isukari kg 100 ifite agaciro k’ihumbi 800.

Karigirwa Annonciathe umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyoseze ya Kigali avuga ko mu cyumweru cya Caritas bakusanyije inkunga yo gufasha abatishoboye.

Mubatoranyijwe gufasha harimo n’imfungwa n’abagororwa kuko ari abantu akenshi baba bakeneye kwegerwa no kwitabwaho.

Impamvu bahisemo gereza ya Rilima nuko iyi Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ifite ibikorwa ikorera mu karere ka Bugesera.

“Impamvu twatekereje gusura imfungwa n’abagororwa nuko ari mu gihe cyo gusoza umwaka w’ubumwe n’ubwiyunge muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP) no kwizihiza icyumweru cya Caritas(Caritas) Karigirwa.

Ibi bikorwa bituruka mu bwitange bw’abakozi ba Caritas Kigali kugirango hakusanywe inkunga ifasha abakene ndetse n’ababaye.

Ubuyobozi bwa Gereza ya Rilima bwashimye iki gikorwa cy’urukundo batangaza ko kigaragaza intambwe nziza abanyarwanda bamaze gutera y’ubumwe n’ubwiyunge kandi ko bikwiye kubera abandi isomo ryo kwigiraho kubabarirana bityo ubumwe bw’abanyarwanda bugasigasirwa.

Ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bigaragarira mu bikorwa bitandukanye birimo no gusura imfungwa n’abagororwa bakabagenera n’imfashanyo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here