Mu rwego rwo kwifurizanya Noheli nziza n’umwaka mushya wa 2019 Caritas ya Paruwasi Kigarama yahaye impano zitandukanye abatishoboye.
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya KIGARAMA Mathias NSENGIYUMVA nyuma yo gutura igitambo cy’Ukaristiya yageneye Abakirisitu benshi bari bitabiriye iki gikorwa cy’umunsi wahariwe Caritas ubutumwa bukubiye mu ivanjiri ntagatifu igira iti “Yezu yemeye kudukunda kugeza ku ndunduro, namwe rero abagize Caritas mukwiye gukunda kugeza ku ndunduro”.
Jean NTAKIRUTIMANA, umukozi wa Caritas Rwanda yageneye abitabiriye uyu munsi ijambo ryo muri Luka 10, 29 “Nyamara we, kugira ngo yikure mu isoni, abwira Yezu ati “Ariko mugenzi wanjye ni nde?” bituma aboneraho kubashimira ko bemeye kwigomwa imirimo yabo ibinjiriza, bakaza kwifatanya muri icyo gikorwa.
Yabanje kubereka icyo Caritas ku rwego rw’igihugu ari cyo, ndetse n’amashami atatu y’ingenzi ikoreramo: imibereho myiza,Ubuzima n’Amajyambere.
Yabibukije kugira umutima utanga ufasha abakene, abereka ko umuntu wese mu buryo afite ashobora kwirenga akareka kwikunda agatanga muri duke afite.
Aha akaba yababwiye ko hari icyifuzo cy’uko abakozi bakwishyira hamwe bakagira icyo batanga mu byo babona, maze bagafasha abakene.
Yagaragaje imwe mu mishinga Caritas Rwanda ikorera muri ako gace harimo umushinga wa “USAID Gimbuka” umushinga ugamije gufasha imfubyi gukomeza kwiga, ababyeyi ndetse n’abapfakazi.
Abamenyesha ko hashize igihe ukora ariko ko wongerewe indi myaka 5, ukaba uzageza muri 2020. Yabatangarije kandi n’undi mushinga mushya witwa “Dreams” nawo ugenewe kwita no gufasha abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 10-18, aboneraho no gusaba Caritas ya Paruwasi ubufatanye muri icyo gikorwa.
MUTABARUKA Jean Baptiste n’umugenerwabikorwa wa Caritas afite umugore n’abana batandatu, atuye muri Santarari ya Nyamatete, yatanze ubuhamya bw’ibyo Caritas ya Paruwasi imaze kumukorera birimokumwubakira inzu y’amabati 20. Yavuze ko yari afite akazu gato k’akaruri yabanagamo n’umuryango we ugizwe n’abantu umunani.
Yaje guhura n’ikibazo cy’imvune bikomeye amara igihe atabasha gukorera urugo rwe ariko Caritas iramugoboka abasha gukomeza kubaho.
Mu gitambo cy’Ukaristiya kandi hakozwe umutambagiro w’ituro ryatanzwe n’abagize Caritas zo mu ma Santarari agize iyo Paruwasi maze Padiri ariha umugisha.