Abana basabwe kwitwara neza bakirinda kujya mu buzima bwo mu muhanda

Tariki ya 16 Kamena buri mwaka wizihizwaho “Umunsi W’umwana W’umunyafurika” Caritas Kigali yageneye ubutumwa abana bose muri rusange by’umwihariko abana bo mu muhanda.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali yagize ubutumwa agenera abana muri rusange kuri uyu munsi wabo.

Ati “Ubutumwa mpa abana kuri uyu munsi w’Umwana w’Umunyafurika muri rusange ni ugukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 ariko cyane cyane agasaba abana bari mu buzima bwo mu muhanda gusubira mu miryango yabo ndetse n’abawuvuyemo akabasaba kwirinda gusubira muri ubwo buzima kuko atari bwiza.

Impamvu yabageneye ubu butumwa n’uko mu nshingano za Caritasi Kigali harimo no kwita ku bana bo mu muhanda.

Ubundi butumwa yabugeneye ababyeyi ko bagomba gukomeza kwita ku nshingano zo kurera kugirango basigasire ubuzima bw’abana babo ndetse bakurire no mu miryango yabo.

Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali gisanzwe kita ku bana bo mu muhanda, kuri uyu munsi w’umwana w’umunyafurika bagiraga ibirori byo kwizihiza uyu munsi bagasabana ariko kubera icyorezo cya Covid-19 nta birori byabayeho uko bisanzwe.

Ubundi butumwa bwatanzwe kuri uyu munsi w’Umwana w’umunyafyrika na Madame Jeannette Kagame yasabye uruhare rwa buri wese mu gushyigikira gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana bato, kuko yashyizwemo imbaraga kugira ngo abana b’u Rwanda na Afurika barindwe ibibazo by’imikurire byangiza ahazaza habo.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko kwizihiza uyu munsi bibera mu masibo yose hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti ‘Isibo, igicumbi cy’imikurire myiza y’umwana’.

MIGEPROF kandi yemeje ko mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, mu gihugu hose hatangizwa umunsi ngarukagihembwe wahariwe imbonezamikurire y’abana bato.

Ibikorwa biteganyijwe ku bana bari munsi y’imyaka 5 birimo gupima abana ibiro n’uburebure,gutanga Vitamin A n’ikinini cy’inzoka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here