Umukristu nyawe yisunga Impuhwe z’Imana kugirango abashe kubona ibisubizo by’ibibazo afite ndetse ubuzima bwe bukomeze kubaho mu kwizera.

Ibi n’ibitangazwa n’abatishoboye bo muri Arkidiyosezi ya Kigali baherutse kugirira urugendo i Kibeho kwa nyina wa Jambo ku munsi wahariwe abakene aho bavuga ko basize ibyifuzo byabo ku mu saraba wa Yezu kandi bakaba bizeye ko bazasubizwa.

Mukankubana Chantal ni umwe mubagiye muri uru rugendo nyobokamana i Kibeho atangaza ko yavuye Kibeho yagiranye ubusabane n’Imana ndetse akayisigira ibyifuzo bye kugirango izabisuze.

Avuga ko ari umwanya mwiza wo kwegera Imana ndetse akiyambaza umubyeyi Bikiramariya kugirango amwisunge akomeze amuhakirwe ku mwana we Yezu Christu kandi ataha yizeye kuzasubizwa ibyifuzo bye yasize ku musaraba wa Yezu.

Ati “Nukuri ndanyuzwe kandi ndishimye, nziko Imana ikunda abakene kandi ikabitaho niyo mpamvu kuba ntafite ubutunzi buhagije bitambuza kumva nyuzwe n’imibereho ndimo kuko nziko Imana izamfasha nkayivamo nkasezerera ubukene.

Narame Gratia ni umukozi wa Caritas Kigali ushinzwe ishami ryo gufasha n’ubutabazi (Oevre sociaux qualitative) avuga ko uru rugendo baruteguye mu buryo bwo gufasha aba bakene kwegera Imana ndetse no kubasha kugera ku butaka butagatifu i Kibeho dore ko ubushozi bwabo butabemerera gukora urugendo nkurwo.

Kwegera Imana ni bumwe mu buryo bwiza bufasha abakene kumva bafite ibyiringiro byo kubaho ndetse bakumva ko Imana izajya ibaba hafi mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati “Mu cyumweru cya Caritas twakoze ibikorwa byinshi byo gufasha abakene ariko dusoza tujya gusenga i Kibeho kwa Nyina wa Jambo kugirango ibikorwa twakoze biherekezwe no gushima Imana no kuyegera”.

Iki gikorwa cyateguwe na Caritas Kigali ifatanije na Kominote ya Emmmanuel, bategura uru rugendo ku munsi w’umukeneye uba tariki ya 14/11 buri mwaka bajyana n’abakene mu rugendo rutagatifu i kibeho. Abakene 18 nibo bari bahagarariye abandi i kibeho.

Umwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here