Urunigi rwifashishwa mu kubara ukwezi k'umugore

 

 

 

 

 

Bumwe muburyo Kiriziya Gatorika ifashamo abashakanye harimo kuboneza urubyaro mu buryo bwa Kamere, kwimakaza urukundo ndetse n’umubano mwiza mu ngo.

Sr Kabana Marie Claire ashinzwe ishami ry’ubuzima muri Caritas Kigali avuga ko Kiriziya Gatorika yifatanyije na reta muri gahunda yo guteganya imbyaro kugirango bafashe abashakanye kwimakaza umuco wo kubyara abo bashoboye kurera.

Impamvu bahisemo imvugo yo “guteganya imbyaro” ni ukugirango ababyeyi basobanukirwe neza ko bagomba kubyara abana bamaze guteganyiriza ibizabatunga.

Ati “Gahunda yo guteganya imbyaro kiriziya yatekereje kuyigira iyayo kuko muri Caritas Kigali harimo n’ishami ry’ubuzima muri ryo hakabamo na gahunda yo guteganya imbyaro”.

Ati “Kiriziya nayo ihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abanyarwanda kuko n’ibintu bigaragara ndetse ko umuntu wese ufite umutima utekereza igihugu cye aba agomba kwita ku bibazo by’ubwiyongere bw’abaturage kugirango buri mu turage agire imibereho ijyane n’ubushobozi bwe”.

Kwigisha abaturage guteganya imbyaro binafasha reta kudahura n’ikibazo cy’abana baza kuyibaho umutwaro kuko ababyeyi babo baba bananiwe kubarera.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko Kiriziya yitegereje isanga umuntu agomba kubaho mu buryo bujyanye n’ubushobozi bwe.

Hari abagifite ibitekerezo bumva ko batagomba guteganya imbyaro kubera impamvu zitandukanye zirimo n’imyizerere y’ibyanditswe muri Bibiriya ndetse no kubera idini basengeramo ariko Kiriziya yo ntibibona gutyo kuko guteganya imbyaro ibyigisha abakirisitu kugirango babashe kurera neza abo yabyaye.

Impamvu kiriziya ivuga guteganya imbyaro ni ukugirango ababyeyi bumve neza kandi vuba ko bagomba guteganya umubare w’abana bagomba kubyara bakurikije ubushobozi bwabo bwo gutunga abo bana.

Ati “Kuringaniza urubyaro nabyo biravugitse ariko mbyumva nko kuringaniza ibintu bihari kandi kubyara bisaba kubanza kubitegura no guteganyiriza uwo uzabyara”.

Kuringaniza Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien abigereranya n’uko umubyeyi ashobora kubyara abana abagereranya n’ubushobozi afite kandi umubyeyi bishobora guhinduka mukanya gato ubushobozi bukamubana bucye yaramaze kubyara abana benshi.

Guteganya imbaro kiriziya isanga aribwo buryo bwiza yahisemo gukoresha bigisha ababyeyi kubyara abo bateganyirije ibizabatunga.

Ati “Niba umuryango ushaka guteganya imbyaro bisobanuye ko ugomba kubyara abo ushoboye kurera kuko wamaze kubiteganya neza noneho ukabishyira no mu bikorwa.”

Guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere bushingiye ku miterereye y’umubiri w’umuntu, kuko ari uburyo bukoreshwa nta kindi kintu akoresheje hakagenderwa kubara ukwezi k’umugore akamenya n’igihe cy’uburumbuke bw’umubiri w’umugore.

Mukandori Veronique ni umujyanama mu byubuzima mu kigo nderabuzima cya Gikondo, uyu murimo awumazemo imyaka 20 akora ubujyanama.

Avuga ko byoroshye ko umuntu yimenya akaba yakoresha uburyo bwo kubara ukwezi kwe bityo yagera mu gihe cy’uburumbuke akifata ntakore imibonano mpuzabitsina ndetse yanayikora akaba yakwikingira kugirango atabyara umwana atateganyije.

Kugirango umuntu abashe kubaho neza nuko aba afite ubushobozi bwo kwita ku muryango we ndetse akawubonera ibyibanze byose umuryango ukenera.

Ati “nubwo hari abantu bamwe na bamwe bafite imyumvire ndetse n’imyizerere itabemerera guteganya imbyaro ariko umuryango wabashije kubishyira mu bikorwa ukabyara abo ushoboye kurera usanga ubaho utekanye.

Ubuhamya butangwa n’imwe mu miryango yitabiriye gukoresha buno buryo bwa Kamere Caritas ya Kigali ibinyujije mu mubigo nderabuzima biyishamikiyeho mu mwaka wa 2017 yashoboye guha ubu buryo ingo nshya zigera ku 2383 ziyongera  ku ngo zisanzwe zikoresha ubu buryo zingana ni 4379 muri gahunda yo guteganya imbyaro hifashishjwe uburyo bwa kamere.

Ababyeyi bigishijwe uburyo bushingiye kumenya imiterere n’imikorere y’imyanya myibarukiro (imyanya igenga kororoka ) no kuyubahiriza, bunashingiye nanone ku kumenya n’ibijyanjye n’uburumbuke n’ibitari iby’uburumbuke biboneka mu kwezi k’umugore .

Bigishijwe no kwifata mu gihe cy’uburumbuke bw’umugore iyo abashakanye batifuza gusama, n’uburyo buha umushyikirano mpuzabitsina w’abashakanye agaciro kawo kuko bikorwa mu bumvikane bwa bombi.

Umuryango wa NDAYISABA Bernard na MUKAMPUNGA Ernestine barashakanye tariki ya 6/12/1999 bafite abana 4 bakaba batuye mu karere ka kamonyi umurenge wa Rugarika   akagari ka Kagangayire umudugudu wa Sheli. Batangiye kuboneza urubyaro bakoresheje uburyo ba kamere mu kwezi kwa 11/2003.

Impamvu bahisemo ubu buryo  bari barabyigishijwe mu nyigisho zitegura isakaramentu ry’ugushyingirwa, bahitamo ko aribwo buryo bazakomeza kuko bw’ubahiriza imyizerere yabo.

Icyo byabamariye nuko umubano wabo warushijeho kuba mwiza, bamenya akamaro k’ibiganiro mu mubano w’abashakanye kuko byabasabaga kuganira kenshi mu buryo bunyuranye.

 

Umwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here