Papa Francis yatanze ikimenyetso cy'uko akunda u Rwanda

Mu kiganiro Musenyeri Philippe Rukamba yagiranye n’itangazamakuru Tariki ya 27/10/2020 yatangaje ko kuba Papa Francis yaratoye Kalidinali Antoine Kambanda bigaragaza ko akunda u Rwanda.

Musenyeri Philippe Rukamba akaba na  Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanurira Abanyarwanda icyo Cardinal bivuze ku gihugu.

Ati “Kuba Papa yagennye Musenyeri Antoine Kambanda kuba Karidinali, uzaba abaye uwa mbere mu mateka ya Kiliziya mu Rwanda, ni ikimenyetso gikomeye cy’uko Papa yitaye ku Rwanda kandi yifuza gukomeza kuba hafi Abanyarwanda, gushyigikira no gutera imbaraga Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu butumwa bwayo bwo kogeza ivanjili.”

Musenyeri Philippe Rukamba avuga ko Abakaridinali ari abantu barwanira ishyaka Yezu Kirisitu muri Kiliziya ndetse bakaba banabipfira.

Musenyeri Philippe Rukamba yanakomoje ku mwambaro wambarwa na ba Karidinali avuga ko ujyanye n’inshingano bafite muri Kiliziya no ku bayoboke.

Agira ati “Ubundi umwambaro wabo ni umwambaro utukura bivuga urukundo n’amaraso, kuba yakwemera gupfira ukwemera kwe.”

Mu nshingano abakaridinali bafite harimo gutora no gutorwamo Papa, hari ukunganira Papa mu nama bateranye cyangwa buri wese ku giti cye, bafasha Papa kwiga ku bibazo by’ingutu no gushingwa imirimo yihariye no kwamamaza ubutumwa busanzwe bwa Kiliziya.

Umuyobozi w’inama nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda Musenyeri Philippe Rukamba avuga ko kuba musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Karidinali ari ishema ku gihugu n’inshingano ikomeye kuri Kiliziya gatolika mu Rwanda mu myaka 120 imaze ibayeho.

Biteganyijwe ko ku wa 28 Ugushyingo 2020 aribwo Musenyeri Antoine Kambanda, Arikiyepesikopi wa Kigali, azahabwa ubu Karidinali.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here