ikiyaga cya Cyohoha cyfashije abahinzi kongera umusaruro w'imboga

Abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali bakomeje igikorwa cyo kuhira imboga n’imbuto hifashishijwe moteri ikoreshwa n’imirasire y’izuba ikurura amazi mu kiyaga cya Cyohoha.

Ibikorwa byo kuhira imboga biri muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ngeruka kugirango abagenerwabikorwa bihaze mu biribwa banasagurire amasoko.

Twagirayezu Vincent niwe uhagarariye itsinda ry’ubuhinzi bw’imboga atuye mu kagari ka Rutonde umurenge wa Ngeruka umudugudu ni Kabumbwe, avuga ko inkunga batewe yo kugezwaho amazi y’ikiyaga cya Cyohoha byabafashije kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi bw’imboga ndetse banasagurira amasoko.

Ati “Twigurira umwayi tugahumbika imirima tukabifashwamo n’amazi yo mu kiyaga cya Cyohoha akururwa n’imashini ikoreshwa n’imirasire y’izuba ikayajyeza mu Idamu ikayabika”.

Twagirayezu avuga ko amazi iyo yamaze kugera mu Idamu bafata imipira bagacomeka kuri za robine ziteye mu mirima yabo bagatangira kuvomera imboga.

Imboga bahinga harimo inyanya, puwavuro, amashu, ubutunguru, intoryi n’imboga z’ibyatsi za dodo n’imbwija.

Ntigirinzigo Claude ni umuhinzi akaba ari nawe ucunga umutekano mu bikorwa by’ubuhinzi kugirango hatagira uwangiza ndetse akiba ku bihingwa byabo avuga ko uretse kuba imboga zarongereye imirire myiza mu miryango yabo zanabafashije gukirigita ifaranga kuko bihaza mu biribwa bakanasagurira amasoko.

Ati “Nuko abantu bamwe bashobora gusuzugura buno buhinzi dukora ariko bufite ibanga kuko ntamuhinzi urya nabi iyo yahinze imboga ndetse ntashobora no kubura amafaranga yo gukenura urugo rwe”.

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP) muri Arikidiyosezi ya Kigali Kaligirwa Annonciate avuga ko iki gikorwa cyo gukoresha amazi yo mu kiyaga cya Cyohoha ndetse no kubaka “Idamu” yo kubikamo amazi ari uburyo bwo gufasha abaturage kubona amazi yo kuhira mu gihe cy’impeshyi.

Uburyo aya mazi ava mu kiyaga akagera mu mirima y’abaturage babifashwamo n’imashini zikurura amazi zikoreshejwe n’imirasire zikazamura amazi mu kiyaga noneho bakuhira imyaka ihinze imusozi, ibyo bigakorwa mu gihe cy’impeshyi kugirango imyaka ituma kubera izuba ryinshi.

Ati“Ubundi umuhinzi yahingaga akurikije igihembwe cy’ihinga ariko ino mirasire y’izuba idufasha kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi ariko ikagira akamaro cyane mu gihe cy’impeshyi ko kugeza amazi kubahinzi”.

Idamu nayo ifasha abahinzi kujya babika amazi imashini zivanye mu kuyaga kugirango babone uko bayageza mu mirima yabo.

Uyu mushinga uteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto no guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, uterwa inkunga na GOADC ibinyujije muri SCIAF.

 

 

Umwanditsi