Imirasire y'izuba izajya ikura amazi mmuri Cyohoha ajye kuhira imirima y'abaturage

Imirasire y’Izuba izafasha abagenerwabikorwa b’umushinga UKM bo mu murenge wa Ngeruka kuhira imyaka yabo mu gihe k’impeshyi.

Ibi bitangazwa n’abahinzi  bo mu kagali ka Rutonde mu midugudu ya Kabumbwe na Rubilizi bafashwa n’umushinga UKAM wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali nyuma yo kubona uburyo bwo kuhira imyaka yabo hakoreshejwe imirasire y’izuba mu rwego rwo gukomeza guhangana n’imihindagurikire y’ikirere cyane cyane izuba ry’impeshyi rituma imyaka y’abahinzi irumba bigatuma umusaruro uba muke.

Hakizimana Tharicise avuga ko ubu buryo bwo kuhira imyaka bakoresheje imirasire y’izuba bizatuma babona umusaruro w’imboga uhagije.

Ati “ ubundi twuhizaga amapompo dukoresha amazi ya Cyohoha ariko ubu tuzajya twuhiza amazi aturi hafi kuko na robine ziri mu mirima yacu”.

Nyirankumbuye Bonifiride avuga ko iki gikorwa cyo kuhira imyaka mu gihe k’impeshyi kizajya gituma basagurira amasoko kuko bazaba bejeje imboga nyinshi.

Avuga ko mu gihembwe cy’ihinga C bahinga mu bishanga ku girango bajye babona uko buhira imyaka yabo kuko baba bahahinze ubwoko bw’imboga butandukanye.

Asanga rero kubona uburyo bwo kuhira bakoresheje iri koranabuhanga ry’imirasire y’izuba bizabafasha kweza bakabona umusaruro uhagije bakihaza mu biribwa ubundi bagasarurira amasoko bakabasha no gukirigita ifaranga.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyoseze ya Kigali avuga ko ubu buryo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba 20 (panels soreil) buje gukemura ikibazo cy’izuba rikunze kwibasira abatuye akarere ka Bugesera mu gihe k’impeshyi.

Asobanura ko iyi mirasire yizuba izaha ubushobozi amapombo(pompe) bwo kuzamura amazi ziyakura mu kiyaga agaca mu matiyo akajya mu cyobo gifata amazi bakunze kwita ikidamu  (damsheet) imwe ifite ubushobozi bwo kwakira 250 mz’amazi.

Ayo mazi azajya ava mu idamu aciye mu matiyo za robine zihite ziyajyana mu mirima y’abahinzi ku girango amazi agere ku bihingwa.

Ati “ Ubu buryo buzuhira hegitari zirenga 25 mu midugudu 2, buzafasha abahinzi bagera kuri 72 harimo abagenerwabikorwa 46 n’abandi 26 batari abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM”.

Ubu buryo bukaba buzatangira gukoreshwa n’abahinzi mu gihembwe cy’ihinga cya 2018 C aho amoko atandukanye y’imboga cyane cyane ibitunguru, inyanya, amashu na puwavuro biri mu bizahingwa.

Abahinzi batangiye gutegura imirima no guhumbika ingemwe bazatera guhera muri Kamena 2018.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here