Gusenga byamufashije kongera kunga ubumwe n'Imana

Ubuhamya bwatanzwe na Mukansanga Athanasie warokotse Jenoside, avuga ko kujya mu misa byamufashijwe gukira ibikomere yatewe Jenoside.

Ubuhamya bwe ya butangiye mu misa yo gusabira abazize Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yasomewe muri Paruwasi Shyorongi tariki ya 22/4/2022.

Igikomere cya mbere yari afite cyari icyo kudasinzira, ndetse ntiyegere abantu akumva abantu bose ari abicanyi.

Umunsi umwe yaje kujya mu misa nuko ngo bagiye gutura igitambo cy’Ukarisitiya ngo yagize agahinda atazi aho gaturutse ararira amarira meshi cyane.

Ati “Icyo gihe nararize amarira menshi abo twari twicaranye n’abari iruhande rwanjye barahagurutse baragenda bansiga aho ngaho misa irangiye ndasohoka ndataha”.

Mukansanga avuga ko icyo gihe yatashye agasinzira ariko bidahagije, nibwo yatangiye gutekereza ko kujya mu misa aribyo byatumye abona ibitotsi, hanyuma yigira inama yo kujya ajya mu misa.

Muri uko kujya mu misa ariko yagendaga afite ubwoba bwinshi akararanganya amaso muri kiriziya ngo arebe niba yabonamo umuntu umwe wenda warokotse mubo yari asanzwe azi yabonamo abantu nka 2 cyangwa 3 umutima we ugatuza agakomeza kumva misa.

Ku nshuro ya 2 avuye mu misa yaratashye nabwo arongera arasinzira, atangira gutekereza ko kujya mu misa aribyo bituma abona ibitotsi yiyemeza kutazajya asiba misa.

Ati “Nubwo najyaga mu misa ngamije ko nintaha mbona ibitotsi ntibtambuzaga ko igihe cyo gutura igitambo cyageraga mu gihe nagasabiye abanjye nkarira ariko naratahaga nkasinzira”.

Yakomeje kujya ajya mu misa kenshi agasenga ariko akumva adasabanye n’Imana neza kuko yajyaga ayitekereza akumva ishobora kuba itamukunda kuko ibyabaye muri Jenoside yarabibonaga ntibakize.

Mukansanga yaje kuyobora umuryango remezo bimubera inzira yo gukira ibikomere ndetse binamufasha kumva yongeye kugirana ubumwe n’Imana.

Ikindi cyamufashije ni amahugurwa y’Isanamitima yahawe n’Abubatsi b’Amahoro ahura n’abandi bari kumwe batangira kwigishwa urugendo rwo gukira ibikomere ko inzira ya mbere ari ukubiganira n’abandi no kumenya gutanga imbabazi, no kumenya kuzisaba ku bakoze icyaha.

Ati “Abubatsi b’Amahoro badusobanuriye isengesho rya Dawe Uri mu ijuru aho umuntu uri kurivuga ko hari aho agera akavuga ngo utubabarire ibicumuro byacu nkuko natwe tubabarira abaducumuyeho, bakatubwira ko nitutababarira abatwiciye abacu nta n’ijuru tuzabona.”

Iri sengesho yaritsindiwemo bituma yumva abohotse ku kintu cyo gutanga imbabazi.

Kubera ko yari yarabaye umuyobozi w’umuryango remezo byamufashije guhura n’abandi mu isengesho bituma yongera kugirana ubumwe n’Imana ye.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali nayo yabafashije urugendo rukomeye rwo kubabarira ababiciye ndetse inigisha abakoze jenosode kumenya gusaba imbabazi ariko inasaba abagore bafite abagabo bakoze jenoside ko badakwiye kubanira nabi abarokotse bagendeye ku mujinya yuko abagabo babo bafunze.

Antoine Cardinal Kambanda asanga ubutumwa bwa Mukansanga Athanasie bwafasha benshi gutanga imbabazi no gukira ibikomere

Ubu buhamya bwa Mukansanga bwakoze benshi ku mutima harimo na Antoine Cardinal Kambanda kubera urugendo rukomeye kandi rutoroshye yakoze akabasha kongera gusabana n’Imana.

Ati “Ntawe utakwishimira ndetse ngo afashwe n’ubu buhamya bwa Athanasie bw’ukuntu isengesho ryamufashije kugenda akira ibikomere buhoro buhoro akajyeza ubwo yumva agaruye imbaraga zo kongera gukunda ubuzima ndetse akunga ubumwe n’Imana.

Muri iki gitambo cya Misa yo kwibuka no gusabira Abatutsi bishwe muri Jenosode Ibuka yashimiye Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro ku gikorwa cyiza yakoze cyo gufasha abarokotse jenoside n’abayikoze kubunga biciye mu gusaba imbabazi no kuzitanga, bikavamo ubwiyunge no kubana neza mu ituze no mu mahoro.

Ibuka isanga iki gikorwa gishimangira gahunda ya Leta yo kubanisha neza abanyarwanda bakabana mu mahoro ndetse bakubaka u Rwanda rutarimo amacakubiri ahubwo rushingiye ku bumwe bw’abarutuye.

 

Umwanditsi