Iyi miryango yahuguwe ku buringanire n'ubwuzuzanye

Imiryango 68 yo mu karere ka Bugesera itangaza ko kumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango bizabafasha kugera ku iterambere mu ngo zabo.

Iyi miryango yahawe amahugurwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali (CDJP) tariki ya 21/12/2021 mu karere ka Bugesera ku ihamwe ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Nk’uko bamwe mu baturage bahawe aya mahugurwa babitangaza bavuga ko mbere batumvaga neza uruhare ubwuzuzanye n’uburinganire bifite mu gufasha abashakanye mu guteza imbere umuryango.

Umwe mu bagore bo mu miryango yahawe amahugurwa witwa Manimbona Marie avuga ko guhugurwa byatumye amenya ko urugo rubamo ubwumvikane buke rudatera imbere.

Bimwe mu byo basobanukiwe nuko ihohotera ritera amakimbirane mu miryango bityo abashakanye ntibakorere hamwe bigatuma nta kintu bageraho mu iterambere ry’urugo.

Ati” Nubundi mu rugo rwacu nta makimbirane yahabaga ariko nk’abantu babana ntihabura ibyo umuntu abangamiraho undi kubera kutumva uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango icyo aricyo”

Ubumenyi yungutse harimo kubaha uwo bashakanye, kutamutoteza, ndetse no gufatanya mu bikorwa bitandukanye,harimo gufatanya imirimo yose ntihabeho gusigana no guharirana inshingano.

Ibi bijyana no kumvikana mu gucunga neza umutungo w’urugo ku buryo bungana kandi neza.

Ndayisaba Jean Pierre nawe yahuguwe ku ihamwe ry’uburinganire n’ubwuzuzanye avuga ko yasanze abagabo bajya bakora amwe mu makosa ariko aterwa no kutamenya neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.

Ku bintu bijyanye no gucunga umutungo akenshi abagabo bakunze kumva ko aribo babifiteho uburenganzira umugore adafite uburenganzira busesuye kuri uwo mutungo ndetse yajyira n’icyo akenera gukora bigasaba ko asaba uburenganzira umugabo.

Amahugurwa adusigiye kumva ko urugo rugomba kubamo ubwuzuzanye kandi ko mbere yo kugira icyemezo runaka dufata tugomba kubanza kugisha inama abo twashakanye mbere yo kugishyira mu bikorwa.

Kaligirwa Annonciate umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera b’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali atangaza ko mu nsingano zabo harimo no kwita ku miryango babafasha kubana neza mu bwumvikane.

Ati “Impamvu yaya mahugurwa ni ukugirango abashakanye bamenye uko bashyira mu bikorwa uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango yabo kugirango bibafashe kugera ku iterambere no kubarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose kuko urugo rwumvise neza uburinganire n’ubwuzuzanye usanga rurangwa no gushyira hamwe”.

Kumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bizafasha imiryango gusigasira ubumwe bw’abashakanye no guha uburere bukwiye abana babo.

 

Umwanditsi

 

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here