Abakozi barimo bibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994

Bimwe mu bikorwa 3 Abakozi ba Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ndetse n’aba Economa bakoze bibuka Abatutsi bazize Jenocide muri Mata 1994 bifasha abarokotse gukira ibikomere.

Taliki ya 12 Mata 2021, Abakozi ba Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ndetse naba Economa bibutse Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. igikorwa cyo kwibuka cyabereye ku cyicaro cy’akazi.

Kwibuka byaranzwe n’ ibikorwa 3 by’ingenzi:

1. Umwitozo wo kwandika ku gapapuro amazina y’abo umuntu azi bose bishwe muri Jenoside hanyuma ayo mazina agasabirwa mu gitambo cya Misa.

2.Umwitozo wo kwandikira ubutumwa buto umuntu umwe wari inkoramutima ye uhora umugaruka ku mutima wishwe muri Jenocide.

Imyitozo yo kwandika amazina y’Abatutsi bishwe muri Jenoside no kwandikira ubutumwa inkoramutima imwe mu batutsi bishwe muri Jenoside byaranzwe n’umwanya  w’umutuzo uhagije ( meditation).

Intego y’ibi bikorwa bitatu igamije gukiza ibikomere by’imitima ikomeretse y’ababuze ababo, inshuti n’abaturanyi muri Jenoside.

3. Igikorwa cya gatatu n’igitambo cya Misa cyabereye muri Shapere (chapelle) ya St Paul cyo gusabira Abatutsi bose bishwe muri Jenoside banditswe kuri utwo dupapuro ndetse n’abandi bose bishwe muri icyo gihe cya Jenoside bagaturwa Nyagasani.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Donatien Twizeyumuremyi umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ndetse na Padiri Jean de Dieu Uwamungu umucungamutungo mukuru wa Economa muri Archdiocese ya Kigali.

Mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside abaje Kwibuka bafashe umunota 1 wo kwibuka ndetse no gucana urumuri rw’ikizere.

Ibyo bikorwa uko ari 3 byayobowe n’umukozi ufite ubumenyi ku bijyanye n’imitekerereze ya muntu no gukiza ibikomere by’imitima n’ihungabana: Madame Mukandizihiwe Mediatrice.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here