Urubyiruko rwacikirije amashuri ndetse n’abakobwa babyariye iwabo barasabwa ku byaza amahirwe bahawe yo kwiga imyuga kugirango biteze imbere.

Babisabwe na Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien Umuyobozi wa Caritas Kigali ubwo yabasuraga mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru tariki ya 10/9/2020 abashishikariza kubyaza umusaruro amahirwe bahawe yo kwiga imyuga kugirango bagire imibereho myiza.

Mbere y’icyorezo cya Covid-19, uru rubyiruko rwo mu murenge wa Rweru rwari rwaracikirije amashuri, abandi barabyariye iwabo bari baratangiye kwiga umwuga wo gusudira no kudoda .Ariko  kubera iki cyorezo ntibabashije gukomeza kwiga imyuga mu buryo babikoragamo ,ahubwo ubu biga bakora muri atelier.Ibi bituma badasigara inyuma kandi ibyo bakoze byatangiye kubagirira akamaro.

Ubwo yabasuraga,Padiri TWIZEYUMUREMYI yabasabye ko ubumenyi bafite bazabubyaza umusaruro kugirango babashe kwiteza imbere ari nako bakomeza kwiga kuko ubumenyi butarangirira ku kintu kimwe.

“Ndabashimira intambwe mu maze kugeraho mbasaba gukomeza gukora ibintu bijyanye n’igihe kandi mukanoza umurimo wanyu kugirango mubashe kubona amasoko no guhangana n’abandi mwize bimwe kw’isoko ry’umurimo”.

Kwibumbira hamwe muri koperative Padiri  yababwiye ko ari imwe mu nzira izabafasha gutera imbere kuko abantu iyo bahuje imbaraga usanga aribwo bagize icyo bageraho, kugirango nuwabatera inkunga abafashirize hamwe.

Ikindi yabashishikarije nukugerageza kugira itandukaniro nabo basanze ku isoko ry’umurimo bakagera ku rwego rwo kwitabira amarushanwa kuko ariho bungukira ubumenyi bwo guhanga udushya no kumenya ibyo bakongera mu budozi bwabo

Ahishakiye Innoncent yakurikiye  umwuga wo gusudira avuga ko agicikiriza amashuri ye yumvaga ubuzima burangiye kubera ubukene bwari mu muryango we ariko aza kugobokwa n’ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali kimufasha gutangira kwiga imyuga.

Yemeza ko ubumenyi afite ubu bwamufasha kujya ku isoko ry’umurimo akabasha gukorera amafaranga akabasha gutera imbere nkabandi.

Ati “ Nubwo icyorezo cya coronavirus cyambujije kurangiza amashuri y’imyuga yo kwiga gusudira ariko ubu ubumenyi mfite nabukoresha nkabasha kubona amafaranga yo kwikemurira ibibazo”.

Mukanyandwi Monique yiga umwuga w’ubudozi nawe avuga ko bizamufasha kubasha kwihangira umurimo kuko nyuma yo kubyara byamugizeho ingaruka mbi ku buzima bwe.

Ati “ mfite imashini idoda yanjye bwite nabasha kubona amafaranga ambeshaho n’umwana wanjye”.

Kwiga imyuga byamugaruriye icyizere cyo kubaho kuko ubu yibonyemo ubushobozi bwo kubasha kwitunga n’umwana we.

Umushinga wo gufasha abakobwa babyariye iwabo hamwe n’abana bacikishije amashuri ushyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas Kigali ku nkunga ya RGB.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here