Musenyeri Edouard Sinayobye yabwiye imbaga yari yitabiriye umuhango wo kumwimika wabaye kuri uyu wa 25 Werurwe 2021 yavuze ko akibwirwa iyi nkuru ko yagizwe Musenyeri yahise yikanga ndetse bimutera ubwoba ahinda umushyitsi, ibintu yagereranyije nk’igihe umubyeyi Bikiramariya abwirwa na Marayika Gabriel ko azabyara umwana w’Imana.

Musenyeri Sinayobye yagize ati “Umubyeyi Maria abwiwe ko azabyara umwana w’Imana yagize ubwoba, nanjye natitijwe n’ubutumwa, ubwo nabwirwaga iyi nkuru ariko nitaba karame”.

Musenyeri Sinayobye wagizwe umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu avuga ko yambitswe impeta y’isezerano agira ati “Diyoseze ya Cyangugu tugiranye isezerano, ni umugeni mwiza kandi nanjye ndi umugeni uzababanira neza, abo nsanze ndetse nabo tuzakorana mbijeje kubumvira no kubitaho”.

Musenyeri yasabye Imana ngo amenye intama yaragijwe mu mazina yazo, kandi inkoni yahawe irigondoye hejuru imwibutsa kwicisha bugufi, kuko iriya nkoni itari iyo gukubita ahubwo ari iyo gucyamura”.

Akomeza agira ati “Hari abambajije icyo nzanye muri iyi Diyoseze, nanjye ndagira mbasubize ko icyo nzanye ari ikifuzo, tube abavandimwe muri kirisitu”.

Musenyeri Sinayobye ashimira Perezida Kagame wamutumyeho Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko amwijeje isengesho, naho Musenyeri Philipo Rukamba wamureze amwifuriza kudasaza, mu gihe Musenyeri Céléstin Hakizimana uyobora Diyoseze ya Gikongoro umaze imyaka itatu ayobora Diyoseze ya Cyangugu yamwifurije guhorana ishyaka.

Musenyeri Sinayobye asaba abaturage n’abapadiri asanze kutazamutinya ahubwo kumwegera bagakorana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here