Depite Hölvényi Gyorgy wo muri Hongrie yashimye ibikorwa bya Caritas Kigali byo kwita ku bana bo mu muhanda ndetse abyita ibikorwa bya Gikirisitu.

Tariki 30/10/2021 Depite Hölvényi Gyorgy uturuka muri Hongrie ari mu ruzinduko mu Rwanda yasuye Caritas Kigali ashima ibikorwa byiza bakora byo kwita ku bana bo mu muhanda.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobizi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali niwe wamwakiriye baganira kuri bimwe mu bikorwa bya Caritas Kigali ikora harimo no kwita ku bana bo mu muhanda.

Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali nicyo gifite inshingano zo kwita ku bana bo mu muhanda kuko aribo bajya kubakura mu muhanda bakabajyana mu kigo nyuma bakabasubiza mu ishuri bakabijyanisha no kubagorora, abana bamara kumenyera ubuzima bwo kubaho batari mu muhanda bagasubizwa mu miryango yabo.

Ntabwo bigarukira ku bana gusa kuko imirynago yabo bana nayo irafashwa igahabwa inkunga y’amafaranga kugirango bivane mu bukene bityo wa mwana wasubijwe mu muryango abeho atekanye kuko zimwe mu mpamvu zagaragaye zituma umwana ajya mu muhanda n’ubukene mu muryango burimo.

Bumwe mu buhamya ababyeyi b’abana bahoze mu buzima bwo mu muhanda bamuhaye bamweretse ukuntu imibereho yabo yahindutse nyuma yo kwitabwaho n’ikigo cy’Abadacogora- Intwari cya Caritas Kigali.

Muzungu Abdoukarim ni umubyeyi ufite umwana wahoze mu buzima bwo mu muhanda atangaza ko Caritas Kigali yafashije umwana we akava mu buzima bwo mu muhanda bakamusubiza mu ishuri ndetse bakamugarura mu muryango bakongera kubana nk’umwana n’umubyeyi.

Ati “ntabwo nari nzi aho umwana wanjye yagiye hashize igihe kinini kingana n’umwaka mbona abakozi bo muri iki kigo baramuzanye asa neza kandi yiga twongera ku bana nk’umubyeyi n’umwana”.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yasobanuriye Depite Hölvényi Gyorgy ko ikibazo cy’abana bo mu muhanda kitagarukira mu gufasha abana kubakura mu mihanda gusa ahubwo ko habaho no kujya kureba umuryango abana bakomokamo umuntu akamenya neza impamvu yatumye uwo mwana ajya mu muhanda kuba inzerere.

Ati “Rero twe iyo tumaze kuvana umwana mu buzima bwo kuba inzererezi mu muhanda tujya mu muryango we kureba icyamuteye kuva mu rugo iwabo, akenshi ushobora gusanga ari amakimbirane mu muryango, ubukene se, ndetse harigihe umwana ananirana”.

Depite Hölvényi Gyorgy yashimye uburyo bwo kwita kuri aba bana mu myaka 37 ishize kuko byatanze umusaruro ushimishije akurikije ubuhamya ababyeyi bamuhaye ndetse n’abana ubwabo bahoze muri ubu buzima bwo mu muhanda.

Depite Hölvényi Gyorgy igikorwa cyo kwita ku bana bo mu muhanda agifata nk’igikorwa cya Gikirisitu kandi asaba Caritas Kigali kugikomeza kuko mu miryango usanga hakirangwamo ibibazo bitandukanye bitera abana kujya muri ubwo buzima.

 

Umwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here