Kubana n’ubumuga ntibivuga gutakaza ubushobozi bwo kutagira icyo ukora kuko byagaragaye ko iyo bitaweho nabo bakora ibintu bitandukanye kandi byiza bifitiye igihugu akamaro.

Narame Gratia ni umukozi wa Caritas Kigali ushinzwe ishami ryo gufasha n’ubutabazi (Oeuvre Sociaux Qualitative) mu nshingano ze harimo no kwita ku bafite ubumuga, avuga ko abafite ubumuga iyo bitaweho bakora ibintu byinshi kandi byiza ukurikije ubushobozi bifitemo.

Hari abafite ubumuga babasha gukora ubukorikori bunyuranye kuko babyigishijwe bakabimenya, hari n’abandi bazi gukora imitako, ibikapu ndetse no kuboha imipira n’ibindi bisaba gukoresha amaboko.

Si ibyo gusa kuko byagaragaye ko abafite ubumuga babasha no kwiga bakaminuza bakavamo abantu bakomeye ndetse bakagirira igihugu akamaro.

Ati “Buri muntu ukurikije ubumuga afite ubona ikiciro aherereyemo n’icyo wamufasha”

Gufasha ufite ubumuga bisaba kureba ikintu ashoboye ndetse bigasaba no kumuba hafi buri gihe kugirango ibyo akora arusheho kubinoza.

Nubwo hari bamwe bashobora kugira icyo bikorera mu bafite ubumuga hari n’abandi usanga baramugaye ingingo z’umubiri wabo zaratakaje ubushobozi bwo kuba bagira icyo bakora ariko abo nabo bisaba kubafasha no kubitaho bagakomeza mu bushobozi bafite.

Caritas Kigali Ifasha abafite ubumuga kuva ku mwana ukivuka kugera ku myaka 25 y’amavuko, abo yakira ariko bisaba kuba bafite icyemezo cy’umurenge, n’icyemezo cya muganga kigaragaza ubumuga afite ubwo aribwo n’ikiciro arimo ndetse n’amafoto 2 maremare.

Bimwe mu byo Caritas Kigali ifasha abafite ubumuga harimo kwiga, kwivuza, kubaka ubushobozi, kwiteza imbere, ubuvugizi.

Kuvuza abafite ubumuga ariko haracyari imbogamizi zo kubona insimburangingo n’inyunganirangingo kuko bidatangwa ku bwisungane (mutuelle de sante) kandi birahenda cyane, bigatuma Caritas Kigali ivuza abantu bake.

Caritas Kigali kubufatanye na NUDOR (National Union of desability organisation of Rwanda) bita ku bafite ubumuga 157 baturuka mu Karere ka Kicukiro na Rulindo.

Uyu muryango NUDOR uhuza ibikorwa by’abafite ubumuga mu Rwanda. Ikorera mu turere twose tw’u Rwanda ikaba iterwa inkunga na Fondation Liliane yo mu Buhorandi. Iyo fondation niyo isaba imfashanyo ikazinyuza muri NUDOR nayo igafasha abafite ubumuga bo mu Rwanda.

Ibikorwa by’uko ababana n’ubumuga bashoboye byagaragaye mu byo bamuritse mu kwizihiza umunsi w’abafite ubumuga uba tariki ya 03/12 buri mwaka aho uwo munsi waranzwe n’imikino itandukanye, kumurika ubukorikori, imitako yo murugo n’ibindi.

Ubuhamya bwatanzwe n’uwitwa Ntirushwamaboko Alex ufite ubumuga bw’ingingo y’ukuguru avuga ko kuba yaratakaje urugingo rwe rw’ukuguru bitamubuza kumva agomba kubaho kandi neza.

Ati “Namugariye ku rugamba rwo kubohoza igihugu bikimbaho numvaga ntakandi kamaro nzimarira ariko uko nagiye niyakira mbona insimburangingo mbasha kwiga ubu nita ku muryango wanjye”.

Insanganyamatsiko yuyu mwaka: Duteze imbere serivise z’ubuvuzi no guhangana n’ibyorezo ku bantu bafite ubumuga.

 

Umwanditsi

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here