Bimwe mu bikorwa byakozwe mu cyumweru cya Caritas harimo ibikorwa by’urukundo byo kwita kubatishoboye ndetse no kwita ku barwayi hamwe no gufasha abanyeshuri.

Caritas Kigali yakoze ibi bikorwa ibifashijwemo n’ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri ya Jali hatoranywa abana baturuka mu miryango ikennye ndetse n’ibitaro bya Muhima bibafasha gutoranya abarwayi batabashije kubona amafaranga yo kwishyura ibitaro.

TUGIRIMANA Jean de Dieu umukangurambaga muri Caritas Kigali avuga ko bajyanye inkunga ihabwa abana bagera kuri 20 batoranyijwe bakennye kurusha abanda mu kigo cya Jali.

Abo bana baganirijwe uburyo bagomba gukurana urukundo, ndetse no kugira  imyitwarire igomba kubaranga nk’abana bagomba gukura bakavana iwabo mu bukene.

Ati “Nimwe muzavana ababyeyi banyu mu bukene ni mwiga mushyizeho umuhate kandi bizabagirira akamaro”.

Ibikoresho byatanzwe ni amakaye 20, bodaboda ku bana10, n’imyenda 96 yahawe abo bana, byose hamwe bifite agaciro k’ibihumbi 200.

Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ribanza rya Jari URUJENI Angelique, yishimiye igikorwa cya Caritas Kigali cyo gufasha abanyeshuri bakabaha ibikoresho.

Ati “Igikorwa nk’iki n’igikorwa cy’urukundo kandi mu byukuri cyadushimishije kuko abanyeshuri bacu batishoboye babonye inkunga bayikeneye.”

Umwana wavuze ahagarariye abandi akaba yarashimiye cyane Caritas Kigali, ndetse anatangaza ko ibyo basabwa bazagerageza kubishyira mu bikorwa n’imbaraga zabo zose.

Caritas Kigali yishyuriye abana 2 n’ababyeyi 2 babyariye mu bitaro bya Muhima amafaranga angana n’ibihumbi 200, kuko amafaranga yo kwishyura ibitaro bari bayabuze.

Aba babyeyi ndetse n’abana bishyuriwe amafaranga y’ibitaro bahawe inama yo gushaka ibyangombwa bityo bakagira ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante), bahura n’ikibazo cyo kurwara bakabona uko bivuza.

Iki gikorwa cyo gufasha abarwayi cyagendanye no kubasabira kugirango isengesho ribagaruremo imbaraga zo gukira.

 

Umwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here