Aha bari mu mutambagiro bagana ku ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe i Kabuga

Kuwa 30 Mata 2000, nibwo Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yashyizeho Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana. Kuri uwo munsi, wari ku Cyumweru cya 2 cya Pasika, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yabitangaje igihe yashyiraga Mama Fawustina mu rwego rw’Abatagatifu

Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana kizihizwa buri gihe ku Cyumweru gikurikira Pasika, ni ukuvuga ku cyumweru cya 2 cya Pasika. Kwizihiza uyu munsi, byabaye bwa mbere mu mateka ya Kiliziya kuwa 22 Mata 2001.

Abakirisitu Gatorika baturutse impande zitandukanye biganjemo aba Arkidiyosezi ya Kigali, bahuriye i Kabuga kuri uyu munsi tariki ya 24/4/2022 wahariwe kwiyambaza impuhwe z’Imana. Ni umuhango wabimburiwe n’umutambagiro kuva Nyandungu kugera I Kabuga ku ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe.

Abakirisitu bari benshi mu mutambagiro

Esperance Niragire ni umwe mu bitabiriye uyu mutambagiro wo guhimbaza Umunsi mukuru w’Impuhwe z’Imana avuga ko akenshi iyo biyambaje impuhwe z’Imana abasha kubona igitangaza mu buzima bwe, ariko cyane cyane iyo yasabye Imana ikintu ahita agibwa.

Ati “Nukuri akenshi ku isaha y’Impuhwe z’Imana iyo mbyutse ngasenga nkasaba Imana ikintu runaka ndakibona kandi mu gihe gito”.

Abakirisitu Gatorika bavuga ko bagomba kuba abahamya b’Impuhwe z’Imana nk’uko Yezu yasabye Mama Fawustina kubikora no kuba umuhamya w’Impuhwe z’Imana.

 

Umwanditsi