Abana bagomba kurindwa ubuzima bwo mu muhanda

Ibigo byita ku bana bo mu muhanda birasabwa gukoresha uburyo bwo kubakura muri ubwo buzima ariko batabahutaje.

Ikigo Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali gikoresha uburyo butandukanye kandi bwiza bwo gukura abo bana mu buzima bwo mu muhanda kandi batabahutaje.

Uburyo bwa mbere bakoresha bajya gushaka abana bari mu muhanda kugirango batangire igikorwa cyo kuwubakuramo nta gahato babashyizeho.

Ubundi buryo bakoresha nubwo kubasaba ko bajyana mu kigo cy’Abadacogora-Intwari kugirango babafashe kuva mu muhanda.

Abakozi b’ikigo Abadacogora-Intwari baba bagiye muri icyo gikorwa cyo kuvana abana mu muhanda bababwira ko ibibazo bahunze mu miryango yabo bazabafasha bigakemuka kandi bakabaho neza.

Umwana bavuye mu buzima bwo mu muhanda witwa Iradukunda Fabrice avuga ko uburyo yavuye mu muhanda yabifashijwemo n’ikigo cy’Abadacogora-Intwari kandi ko nta ngorane ahuye nazo kuko bamugejeje mu kigo bamufasha kwiyakira no gukomeza kwiga.

Ati “Twebwe iyo twabonaga umuntu aje adusanga aho twabaga turi ku iseta twahitaga twiruka kuko twabaga tuzi ko bahita badutwara bakazatujyana aho bita kwa Kabuga nyuma tukazajya Iwawa”.

Avuga ko yatangajwe n’uburyo abo bakozi b’ikigo cy’Abadacogora-Intwari babasanze bafite ubugwaneza bakabafasha kuva muri ubwo buzima bwo kuba inzererezi.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien uyobora Caritas Kigali mu nteko rusange yateranye mu kwezi kwa 4 yatangaje ko uburyo bafasha abana kuva mu buzima bwo mu muhanda bikoranwa ubugwaneza, kandi bigakorwa nta kubahutaza.

Iyo Abakozi b’ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas kimaze kubakura mu muhanda kibaganiriza ku mikorere y’ikigo cya Nyiragiseke mu murenge wa Rweru giherereye mu karere ka Bugesera kuko ariho bajya kugororerwa bagahabwa inyigisho zibafasha guhinduka.

Padiri avuga ko hakurikiraho igikorwa cyo gushakisha imiryango y’abana no kuyitegura kwakira abana mu miryango.

Ibi bikorwa mu rwego rwo gufasha abana gusubira kurererwa mu miryango yabo ndetse ababyeyi bagahabwa inyigisho z’uburyo bagomba kubitaho batabahutaje kugira batazasubira mu buzima bwo mu muhanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here