Linguyeneza Antoine umukozi wa Caritas Kigali arimo guhugura ababyeyi

Ababyeyi bafite abana bahoze mu buzima bwo mu muhanda bagiye guhabwa miliyoni 3 zizabafasha gukora imishinga mito iciriritse ibyara inyungu.

Itsinda rizaba rigizwe n’abantu 10 rikazahabwa inkunga y’ibihumbi 500, ku buryo buri muntu azabasha gufata ibihumbi 50 azatangiza umushinga uciriritse.

Mbere yo guhabwa aya mafaranga bahawe amahugurwa y’iminsi 3 yo kumenya kwizigama no kugurizanya binyuze mu matsinda ya “Kwigira”.

Ababyeyi bahuguwe bigishijwe uburyo bakora umushinga uciriritse ubyara inyungu hagamije kubongerera ubumenyi kugirango bizabafashe kubyaza inyungu iyo inkunga bahawe.

Mujawamariya Console afite umwana wavuye mu buzima bwo mu muhanda abifashijwemo n’ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali avuga ko aya mahugurwa yamufashije kwiyumvamo ubushobozi bwo gukora.

Ati “Ubundi impamvu tutabona uko dushyira mu bikorwa imishinga yacu akenshi bituruka kwitinya no kutagira igishoro gihagije ariko kuba duhuguwe kandi tugahabwa igishoro ndizera ko ngiye gukora nkatera imbere”.

Minani Alphonse ni umwe mu babyeyi bahawe amahugurwa mu matsinda yo kubitsa, kuzigama no kugurizanya avuga ko yavanye muri aya mahugurwa ikizere cyo gutangira umushinga wo kwiteza imbere.

Ati “ubu ngiye gukora ubucuruzi buciriritse bw’imyaka mu isoko nibampa inkunga nzahita ntangira ubucuruzi bw’imyaka”.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko aya mahugurwa yatanzwe mu rwego rwo kongerera ubumenyi aba babyeyi no kubafasha gutangira imishinga iciriritse ibyara inyungu.

Impamvu habaho gufasha iyi miryango nuko byagaragaye ko zimwe mu mpamvu zituma abana bajya mu buzima bwo mu muhanda harimo n’ubukene bwo mu miryango yabo.

Mu rwego rwo gukemura ibibazo bituma abana bajya mu buzima bwo mu muhanda Caritas Kigali ibanza gukemura igitera ubwo buzererezi.

Niyo mpamvu gufasha imiryango kwivana mu bukene ari ikintu gikomeye cyane kuko niba ubukene ari impamvu ituma abana bajya mu muhanda icyo kibazo kizaba gikemutse burundu.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien avuga ko kubumbira ababyeyi mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya ari buryo bwo kubafasha guhuza imbaraga hagati yabo noneho naya mafaranga bahawe nk’inkunga akabafasha gukomeza kuzenguruka muri ayo matsinda.

Ati“Kwibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya bizabafasha guhuza imbaraga ndetse ayo mafaranga akomeze azenguruke muri ayo matsinda”.

Abahuguwe ni ababyeyi 28 bo muri Paruwasi ya Masakai na 42 bo muri Paruwase ya St Pierre Cyahafi.

Umwanditsi