Abana basabwe kwitwara neza bakirinda kujya mu buzima bwo mu muhanda

Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali kita ku bana bo mu muhanda kuva mu mwaka wa 1984 kugeza mu mwaka wa 2019 kimaze kwakira abana bo mu muhanda ibihumbi 6217.

Aba bana iyo babakuye mu muhanda babajyana mu ishuri hakurikijwe ibyiciro barimo.

Imibare y’abana bafashijwe kurangiza amashuri mu mashuri abanza harimo abana ibihumbi 4817 muri bo harimo abahungu ibihumbi 2826 n’abakobwa 1991. Abana bahabwa ibyangombwa byose bibafasha kwiga neza.

Mu mashuri yisumbuye ni 502 harimo abahungu 339, n’abakobwa 163. Mu mashuri y’imyuga ni 898 harimo abahungu 581, n’abakobwa 317.

Abanyeshuri bafashwa kubona ibyangombwa byose, harimo amafaranga y’ishuri, imyambaro n’ibikoresho by’ishyuri, bagakurikirwa mu myigire yabo.

Iyo barangije bafashwa mu kubona ibikoresho by’ibanze bizatuma bashobora kwihangira imirimo.

Kujyana abana bo mu muhanda ku ishuri ni imwe mu nzira yo kubakuru mu buzererezi no kubafasha kuzavamo abagabo bahamye kuko byagaragaye ko baba bafite impano zitandukanye kandi ari abahanga.

Aba bana kandi baba barimo abahanga kuko iyo bageze mu ishuri bagaragaza impano zabo bifitemo zitandukanye akaba ariyo mpamvu bamwe bajyanwa kwiga ibintu bitandukanye.

Uburezi nkimwe mu nkingi z’iterambere ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali gikomeza gukurikirana abana haba ku mashuri ndetse no mu miryango kugirango bakomeze guhabwa ubujyanama mu mibereho yabo ya buri munsi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here