Musenyeri Arnaldo Catalan yasimbuye Musenyeri Andrzej JOZWOWICZ kuba intumwa ya Papa mu rwanda

Reverend Musenyeri Arnaldo Catalan wo muri Diyosezi ya Manila muri Philippines, niwe watorewe kuba Intumwa nshya ya Papa Francis mu Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri yateranye Tariki ya 26 Mutarama 2022, mu itangazo ryayo rigaragaza ko Musenyeri Arnaldo Catalan ari we Ntumwa ya Papa mu Rwanda.

Musenyeri Arnaldo Catalan yari intumwa ya Papa mu gihugu cy’u Bushinwa, aje mu Rwanda asimbura Musenyeri Andrzej JOZWOWICZ wagizwe Intumwa ya Papa mu gihugu cya Iran, nyuma y’imyaka ine yari amaze ari intumwa ya Papa mu Rwanda.

Musenyeri Arnaldo Catalan kuri ubu watorewe kuba Arikiyepisikopi w’Apollonia, yahawe inshingano nshya na Papa Francis zo guhagararira inyungu z’Ubutaka Butagatifu mu gihugu cy’u Rwanda.

Musenyeri Catalan ni we Mwepisikopi wa mbere w’Arikidiyosezi ya Manila wahawe inshingano zo kuba Intumwa ya Papa, ari na yo mpamvu Arikiyepisikopi wa Manila Karidinali Jose Advincula yashimiye Papa Francis gushishoza agaha inshingano Musenyeri Catalan.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Arikidiyosezi ya Manila, riragira riti: “Nyiricyubahiro Jose Karidinali F. Advincula, Arikiyepisikopi wa Manila, arashimira Nyirubutungane Papa Francis ku bw’iyi mpano n’ikuzo yanditse amateka yo guha Arikiyepisikopi Catalan, abaye intumwa ya mbere ya Papa ivuye muri Arikidiyosezi ya Manila.”

Kugeza ubu Vatican ntiratangaza amakuru arambuye ku ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro n’igihe azahabwa inshingano nshya nk’Arikiyepisikopi mushya.

Musenyeri Catalan afite imyaka 55 y’amavuko yavutse taliki ya 18 Nzeri 1966, akaba yarakoze nk’uhagarariye inyungu za dipolomasi za Vatican mu Bushinwa guhera mu mwaka wa 2019. Yahawe umurimo w’ubusaseridoti taliki ya 25 Werurwe mu mwaka wa 1994.

Rev. Msgr. Arnaldo Catalan afite impamyabushobozi mu by’Iyobokamana n’amategeko ya Kiliziya Gatolika (Droit Canonique) yawuhuje no gukora mu rwego rwa dipolomasi i Vatican mu gihe gisaga imyaka 20, aho yahereye taliki ya 1 Nyakanga 2001 nk’uko bitangazwa n’Arikidiyosezi ya Manila.

Rev. Musenyeri Arnaldo Catalan avuga neza Igitaliyani, Icyongereza n’Icyesipanyolo, yahagarariye inyungu za Vatikani muri Zambia, mu Buhinde, Kuait, Turikiya, Argentina, Canada, Honduras no muri Phillipines aho akomoka.

Umwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here