Iyo modoka niyo Musenyeri Kizito yari atwaye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Gashyantare 2022, Musenyeri Kizito Bahujimihigo yakoze impanuka agonga umunyegare ahita apfa, Musenyeri nawe ahita ajyanwa mu bitaro i Masaka.  

Iyi Mpanuka yabereye mu kagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo. Musenyeri Kizito yavaga i Rwamagana yerekeza i Kabuga, ageze ahitwa Mirama ata umukono we yagenderagamo, agonga umunyegare witwa Niyogisubizo Baptiste wavaga i Kabuga yerekeza i Rwamagana amusanze mu mukono we ahita apfa, imodoka yakomeje igonga ipoto y’amashanyarazi iragwa.

Musenyeri Kizito asanzwe akorera ubutumwa muri Diocese Gatolika ya Byumba, iyi mpanuka yayikoze atwaye imodoka yo mu bwoko bwa RAV4.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere wemeje ayo makuru, avuga ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye ata umukono we akajya mu wundi.

Yagize ati “Impamvu zitera guta umukono ni nyinshi, turacyakora iperereza kugira ngo tumenye icyabiteye.”

 Umwanditsi