Mgr Tadeyo Ntihinyurwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru yishimiye uburyo abakozi ba Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP) b’Arikidiyosezi ya Kigali bamwifurije Noheli nziza.

Ibi byishimo bye yabitewe n’uburyo uyu mwiherero w’aba bakozi bawukoze binjira muri Noheli ndetse nawe barayimwifuriza.

Mgr Ntihinyurwa yabashimiye igikorwa cy’iza cyo kujya muri uwo mwiherero bategura imitaima yabo kugirango yezu abone aho avukira hasukuye.

Uyu mwiherero Abakozi ba Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP) ndetse n’abo mu zindi serivisi z’Arikidiyosezi bawukoze tariki ya 24/12/2021ahitwa Jali aho Mgr Ntihinyurwa ari mu kirihuko cy’izabukuru.

Aba bakozi kandi bamujyeneye impano banamwifuriza kuzagira Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2021.

 

Umwanditsi