Antoine cardinal Kambanda yahaye inkoni y’ubushumba Musenyeri Papias Musengamana none tariki ya 14/5/2022 amusaba kwita ku ntama aragijwe.

Muri uyu muhango hasomwe urwandiko rwa Papa Francis rwemerera Musenyeri Papias Musengamana kuba umushumba wa Diyosezi ya Byumba agasimbura Musenyeri Nzakamwita Serverien ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Nyuma yo gusoma uru rupapuro imihango yo kwimika Musenyeri Papias Musengamana yahise itangira yambikwa ingofero n’impeta ahabwa n’inkoni ya gishumba.

Antoine Cardinal Kambanda yamwibukije ko ubusaserodoti atari icyubahiro ahubwo ari umurimo ashinzwe gukora wo gukunda abasaserodoti, no kubana neza n’Abasenyeri bagenzi bawe ariko cyane cyane ukita ku ntama uragijwe.

Ati “Umushumba mwiza ni uwita kuzo aragijwe ntabwo ari ukubita izo aragijwe mu matwi ahubwo ni uziragira yabona zigiye gutana akazigarura mu nzira nziza ngo zitayoba”.

Antoine Cardinal Kambanda yamubwiye ko bibiliya izamufasha kwamamaza ivanjiri nk’ijambo ry’Imana ubutarambirwa abitewe n’ishyaka ryo kujijura abakirisitu.

Musenyeri Papias Musengamana yavukiye muri Paruwasi ya Byimana, muri Diyosezi ya Kabgayi, tariki 21 Kanama 1967. Yahawe Ubupadiri tariki 18 Gicurasi 1997.

Amwe mu mateka yaranze ubuzima bwa Musenyeri Papias Musengamana yari asanzwe ari Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Musenyeri Papias Musengamana yize amashuri abanza i Mwendo (1974-1982), akomereza ayisumbuye mu Iseminari Nto ya Kabgayi (1982-1988). Seminari Nkuru yayize i Rutongo (1988-1989) akomereza Filozofiya i Kabgayi (1989-1991), naho Tewolojiya ayiga i Yawunde muri Kameruni (1991-1996).

 

Umwanditsi