Edouard Sinayobye Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Cyangugu

Avuga ko iyo mpeta atari ikimenyetso gusa, ahubwo iherekejwe n’inema Imana ibahaye we n’uwo bagiranye isezerano, kugirango we na Diyoseze ya Cyangugu, bazahore ari bamwe muri Kirisitu.

Yongeyeho ati “Diyoseze ya Cyangugu tugiranye isezerano, ni umugeni mwiza Imana yandambagirije, naramushimye. Mpamagariwe kuyikunda no kuyitangira nk’umubiri wanjye bwite. Ku bakirisitu ba Cyangugu, nanjye ndi umugeni Imana ibahaye”.

Muri uyu muhango, abandi basenyeri bose ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bari bahari, ndetse yimitswe na Musenyeri Rukamba ukurikiye Inama y’Abepiskopi mu Rwanda.

Mu bandi basenyeri bari bahari harimo Cardinal Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Mgr. Andrzej Józwowicz, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi, Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo, Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepisikopi wa Ruhengeri, Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa, Arikiyepisikopi wa Kigali uri mu kiruhuko na Musenyeri Celestin Hakizimana, Umwepisikopi wa Gikongoro wanayoboraga Diyosezi ya Cyangugu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here