Musenyeri Papias Musengamana wahawe inkoni y’ubushumba, yifurijwe ishya nihirwe mu mirimo mishya

Antoine Cardinal Kambana yasabye Musenyeri Papias kugendera muri vitesi ya 6 kuko asanze Myr Serverien Nzakamwita yagenderaga muri 5.

Yabimusabye mu muhango wo kwimika ku mugaragaro Musenyeri Papias Musengamana, nk’Umushumba mushya wa Diyoseze ya Byumba, wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022, akaba yasimbuye Musenyeri Nzakamwitata Servilien ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Impamvu yamusabye kubikora gutyo ni ukwirinda gusubira inyuma mu bikorwa byiza Myr Serverien Nzakamwita yaramaze kugeza muri Diyosezi ya Byumba.

Ati “Musenyeri Serverien Nzakamwita ugiye mu kirihuko cy’izabukuru yagenderaga muri vitesi ya 5 wowe ugomba kugendera mu ya 6, ibyo bizagufasha kugera ku ntego ndetse no gusohoza ubutumwa neza kandi bizakurinda gusubira inyuma mu bikorwa bya buri munsi”.

Antoine Cardinal Kambanda yamusabye gukomeza guteza imbere uburezi, ubuzima, cyane cyane akita ku bikorwa byo kogeza ivanjiri ya yezu Christu kuko ari we umuhagarariye.

Musenyeri wahawe inkoni y’Ubushumba Papias Musengamana yavuze ko agiye gukomereza aho Myr Serverien Nzakamwita agejeje kandi asaba ubufatanye n’inzego zose zaba iza Kiriziya, iza Reta ndetse n’abakirisitu muri rusanjye.

Ati “Nyakubahwa Antoine Cardinal Kambanda ndabashimira kuza kutoyoborera no kwifatanya natwe muri ibi birori ariko cyane cyane kuntera inkunga y’isengesho ridufasha twese gusohoza ubutumwa bwiza Nyagasani Yezu yadutoreye”.

Myr Papias Musengamana yari asanzwe ari Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, n’Umuyobozi Mukuru wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Yavukiye muri Paruwasi ya Byimana, muri Diyosezi ya Kabgayi, tariki 21 Kanama 1967, yahawe Ubupadiri tariki 18 Gicurasi 1997.

Musenyeri Papias Musengamana yize amashuri abanza i Mwendo (1974-1982), akomereza ayisumbuye mu Iseminari nto ya Kabgayi (1982-1988). Seminari Nkuru yayize i Rutongo (1988-1989) akomereza Filozofiya i Kabgayi (1989-1991), naho Tewolojiya ayiga i Yawunde muri Kameruni (1991-1996).

Musenyeri Papias Musengamana wahawe inkoni y’ubushumba, yifurijwe ishya n’ihirwe mu mirimo mishya.

 

Umwanditsi