Ni byiza kwigisha abana ku buzima bw'imyororokere

Mu rwego rwo gufasha abana b’abangavu n’ingimbi ababyeyi ndetse n’abarezi babo bakwiye kubaganiriza ku myanya myibarukiro yabo kugirango bakure birinda indwara z’ibyorezo no kudatwara inda zitateganyijwe.

Ni muri urwo rwego ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali kigisha abana bo mu muhanda ku buzima bw’imyororokere kugirango batazahura n’ibishuko bibaganisha mu busambanyi bakabanduza indwara z’ibyorezo ndetse bakanatwara inda zitateguwe.

Aha bigishwa uburyo umwana w’umukobwa iyo ageze mu gihe cyo kujya mu mihango agomba kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina yanayikora akayikora yikingiye kugirango adatwara inda.

Ku mwana w’umusore watangiye kuba ingimbi agatangira kwiroteraho no kumera ubwanwa aba ashobora gutera inda igihe akozeimibonano idakingiye. Icyo gihe aba agomba kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Kubera ko isi yugarijwe n’ibibazo byinshi byibasiye urubyiruko cyane ururi hagati y’imyaka 10 na 24. Mu mwaka wa 2014 ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF ryatangaje ko abana 26 bafite imyaka hagati 10 na 24 bandura Virusi itera Sida buri saha. Muri uwo mwaka abana b’ingimbi n’abangavu bagera ku 220000 banduye Virusi itera Sida, abatari bake bapfa bazize ibyuririzi.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO) ryo ritangaza ko abangavu miliyoni 16 bafite hagati y’imyaka 15 na 19 batwita buri mwaka, abagera kuri miliyoni 3 bagakuramo inda.

Mu Rwanda ubushakashatsi bwo mu mwaka wa 2015 ku buzima n’imiterere by’abantu (DHS 2015) bwagaragaje ko mu cyiciro kiri hagati y’imyaka 15 na 19, abagera kuri 0,6% (0,9%) ku bakobwa na ( 0,3%  ku bahungu) babana na Virus itera SIDA.

Naho mu bafite hagati y’imyaka 20 na 24, abagera kuri 1,5 % bakaba babana na Virus itera sida. Nta bushakashatsi bwimbitse bwari bwakorwe mu Rwanda ku kibazo cy’abangavu batwita imburagihe. Ariko ntawakwirengagiza iki kibazo cyangwa ingaruka zacyo haba ku bangavu, ku babyeyi, no ku gihugu muri rusange.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo u Rwanda rwafashe ingamba, zirimo gufasha ababyeyi kuganiriza abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bakazabifashwamo n’agatabo “TUGANIRE MWANA WANJYE”agatabo kagenewe gufasha ababyeyi kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere kateguwe n’ikigo k’igihugu kita ku buzima kubufatanye n’imbuto foundation.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here