Ni byiza gufasha ababaye mu kwezi kw'Impuhwe n'Urukundo

Isi yose ndetse n’u Rwanda birugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 ariko nubwo bimeze bityo ntabwo ibikorwa by’Impuhwe n’Urukundo bigomba guhagarara ahubwo ni cyo gihe cyo gufashanya kuko abantu benshi ndetse n’imiryango myinshi yagizweho n’ingaruka z’iki cyorezo cya covid-19 kibasiga mu bukene.

Ukwezi kwa 8 buri mwaka ni ukwezi kw’Impuhwe n’Urukundo ku ba kirisitu Gatorika ndetse no ku bandi bantu bose b’umutima mwiza, basabwa kugira icyo bigomwa kugirango basangire n’umukene ndetse n’undi muntu wese utishoboye.

Caritas Kigali iri mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye muri uku kwezi kw’Impuhwe n’Urukundo.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali asaba abakirisitu n’abandi bantu bose b’umutima mwiza ko bagira icyo bigomwa kugiranago bafashe ababaye.

Ati “Utanga arahirwa kurusha uhabwa”. Kwigomwa kuri bike umuntu atunze ni kimwe mubyongera imigisha iva ku Mana.

Padiri Twizeyumuremyi akomeza avuga ko bimwe mu bikorwa by’ingenzi ku bantu bemera Imana bizabinjiza mu ijuru n’ibikorwa byiza bakora bakiri mu isi kuko aribyo bizabaherekeza igihe bazaba bashoje ubuzima bwabo, nyamara hirya ya byinshi dukora ngo tuzajyeyo, icy’ingenzi muri byo ni ugufasha abatishoboye.

Inkunga itangwa muri uku kwezi kw’Impuhwe n’Urukundo ihabwa abakene, ndetse hagasurwa n’imfungwa, hagatangwamo ubwisungane mu kwivuza ku barwayi badafite ubushobozi bwo kwitangira ubwisungane, no kugurira imyambaro abakeneye ndetse nibyo kurya.

Umwanditsi

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here