Gusigasira ingo bizatuma abashakanye babana neza

Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango mu Nama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda agaragaza ko bidakwiye ko umugore n’umugabo bagirana amakimbirane kugeza ubwo batandukana.

Ibi yabivuze mu biganiro byahuje inzego z’ubuyobozi hamwe n‘abandi bakuru b’amadini n’amatorero atandukanye, ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze tariki 11 Werurwe 2022.

Cardinal Antoine Kambanda yavuze ko iyo umuryango ujemo impagarara, umugore n’umugabo bagatandukana bigira ingaruka ku mwana wari kuzaba Rwanda rw’ejo.

Ati “Kubabaza uwo mwashakanye biba ari ukwikubita wowe ubwawe, mu biremwa byose Imana yaremye, yahaye umuntu ububasha bukomeye bw’ijambo ni yo mpamvu abashakanye bagomba kuganira bakababarirana aho umwe yakoshereje undi.”

Yakomeje agira ati “Umwana ni imbuto ya Se na Nyina niyo mpamvu mu gutandukana kw’abashakanye bibabaza abana kurusha abandi bose! Iyo batanye rero umwana we aratanyuka. Biramusenya cyane bikamutera ibikomere.Iyo urugo ruhungabanye igihugu kirahungabana.”

Cardinal Antoine Kambada yavuze ko urugo ari rwo Kiliziya y’ibanze ndetse rukaba umusingi w’igihugu, bityo buri wese, inzego n’abandi bantu bakwiye guhuriza hamwe imbaraga mu guharanira ubumwe bw’umuryango.

Avuga ko Imana yaremye umugabo n’umugore mu ishusho yayo kandi ivuga ko iyo bombi bashakanye baba babaye umwe, bityo bibabaza Imana kuba umugabo ashobora kubabaza cyangwa gukubita umugore we.

Cardinal Antoine Kambanda yavuze ko guhura kw’abayobozi b’imiryango ishingiye ku kwemera n’inzego za Leta ari intangiriro y’ubufatanye mu kubaka umuryango uzaba ufite Umuco ku ruhande rwa Leta n’indangaciro zishingiye ku kwemera ku ruhande rwa Kiliziya cyangwa idini n’itorero umuntu abarizwamo.

Yagize ati “Dukomeze dufatanye twese biratureba kwimika za ndangagaciro z’ubumuntu kandi zubaka umuryango, urukundo, ibyishimo mu muryango, amahoro, ukwihangana no kwihanganirana, ubudahemuka, ubuntu, ineza no kumenya kwifata”.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof Laetitia Nyiranzinyoye ni we wafashije JUC na NUO gukora ubwo bushakashatsi kuva mu kwezi kwa Gicurasi-Ukuboza mu mwaka wa 2019, ku bantu 422 bo mu turere 10 two mu ntara zose z’Igihugu babajijwe impamvu zitera ihohoterwa ribera mu ngo, 70% bagasubiza ko ikibitera cya mbere ari ubusinzi.

Muri uwo mwaka wa 2019 ni bwo Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare NISR yiswe (Rwanda Vital Statistics Report) yagaragaje ko ingo z’abashakanye 8,941 mu Rwanda zahawe gatanya n’inkiko.

Prof Nyiranzinyoye yakomeje asobanura ko muri abo bantu 422 babajijwe ari abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 66% bavuze ko impamvu ya kabiri ibatera ihohoterwa rigera aho rivamo gatanya ari ugucana inyumwa kw’abashakanye, ihohoterwa rishingiye ku mitungo rikaza ku mwanya wa gatatu ku rugero rwa 63%.

Abagera kuri 32% mu babajijwe bose basubije ko impamvu ya kane itera ihohoterwa ribera mu ngo ari abo mu miryango y’umugabo cyangwa iy’umugore bamuteranya n’uwo bashakanye, mu gihe abagera kuri 15% bagiye bavuga izindi mpamvu zitandukanye.

Umuyobozi wa ‘Jesuit Urumuri Center’ Padiri Ernest Ngiyembere avuga ko kuba bahuje inzego za Leta, Kiliziya Gatolika n’andi matorero n’amadini byakuyeho imbogamizi yo kwibona kw’abashakanye mu myemerere itandukanye nka kimwe mu byaba intandaro y’amakimbirane mu ngo.

Ibiganiro ku ihohoterwa ribera mu ngo byayobowe na Kiliziya Gatolika ndetse na MIGEPROF ku ruhande rwa Leta, ariko byitabiriwe n’abahagarariye izindi nzego barimo Mufti w’u Rwanda uyobora Abayisilamu, abo mu Itorero Anglican, Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, ndetse n’abayobozi b’Uturere 10 twakorewemo ubushakashatsi.

 

Umwanditsi

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here