Antoine Cardinal Kambanda yabanje gutura igitambo cya Misa

Antoine Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu gusenga cyane kuko aribyo bituma bagira imbaraga no kurushaho gusabana n’Imana.

Yabivugiye mu rugendo nyobokamana bagiriye i Kibeho tariki ya 21/5/2022 ku butaka butagatifu aho umubyeyi Bikiramariya yabonekeye abakobwa 3.

Ati “Isengesho ritagira uburyarya ni isengesho rivuye ku mutima niyo mpamvu dukwiye gufatira urugero rwiza ku mubyeyi Bikiramariya uburyo yasengaga nta buryarya kandi akagira umutima wuje urukundo n’urugwiro”.

Kugirango umukirisitu abashe gusenga isengesho ritagira uburyarya nuko abanza kwisukura, akitunganya ikiyambura ikibi kimutuye maze agasabana n’Imana.

Antoine Cardinal Kambanda agaragaza uburyo Bikira Mariya yagaragarije urukundo rutarimo uburyarya Elizabeti.

Elizabeti Mutagatifu ati: “Mbikesha iki kugira ngo nyina w’Umutegetsi wanjye angenderere”.

Igihe Bikiramariya ahingutse kwa Zakariya na Elizabeti uruzinduko rwe rwabateye ibyishimo, kandi kwa Zacharie hari inkuru nziza yuko Elisabeth yari atwite yenda kubyara.

Ariko kuri iyi nshuro hajemo ibyishimo ndengakamere kuko Bikiramariya nawe yagize uru rugendo afite inda ya Yezu. Ibi n’ikimenyetso cy’uko Imana yari yabasuye yabagendereye bombi.

Uru rugendo nyobokamana Antoine Cardinal Kambanda avuga ko igihe cyiza cyo gusenga no kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya mu buzima bwa buri munsi ku girango ajye adufasha kunoza umubano wacu n’Imana.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Nyuma yo gutera Ububani, yahaye icyubahiro Umubyeyi Bikira Mariya, Nyina wa Jambo i Kibeho.

Abitabiriye uru rugendo nyobokamana basaga ibihumbi 7 ubu hakaba hashize imyaka irenga 40 k’Ubutaka bwa Kibeho mu Rwanda Umubyeyi Bikira Mariya ahabonekereye abakobwa batatu bigaga mu ishuli ryisumbuye rya Kibeho.

 

Umwanditsi