Ibi biseke nibyo batwayemo amaturo yo gushimira Imana

Iri ni isengesho ryavuzwe n’itsinda ry’abagore 37 bari kumwe n’abagabo babo ubwo bajyanaga ituro ryo gushimira Imana kubera ibyiza yabahaye.

Aba bagore ni abagenerwabikorwa ba Caritas Kigali bibumbiye mu mushinga w’ibyumweru 100 bashimiye Imana batanga ituro ku munsi wo gusoza icyumweru cy’umuryango.

Iki gikorwa cyo gushimira Imana bagikoze mu gitambo cya misa cyatuwe na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rulindo maze abagize iri tsinda batanga ituro ryo gushimira Imana kuko uno mushinga w’ibyumweru 100 umaze kubahindurira ubuzima.

Buri mugore yazanye ituro rye ryavuye mu musaruro bakesha umushinga w’ibyumweru 100 ndetse ituro ryabo rihabwa umugisha.

Nyiranteziryimana Marie Claudine akuriye iri tsinda yashimye uburyo abagabo babo babafasha kwita ku rugo igihe bagiye mu itsinda.

Ibi byatumye batera imbere kuko igihe bagiye mu itsinda abagabo basigara mu mirimo y’urugo ugasanga bose bahurije imbaraga hamwe imiryango yabo igatera imbere.

Yashimiye Caritas ya Kigali na Caritas Ruhengeli byazanye uyu mushinga kuko umaze guhindura byinshi mu mibereho yabo.

Bimwe mubyo bamaze kugeraho harimo ubworozi burimo amatungo maremare n’amagufi, baguze imirima, baguze amashyamba n’imashini zidoda.

 

 

Umwanditsi