Padiri Justin Kayitana wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi ya Kibungo yitabye Imana tariki ya 01/9/2021 azize urupfu rutunguranye.

Byatangajwe na Cardinal Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, abimenyesha Abepiskopi, Abapadiri, Abihayimana, Abakirisitu n’abandi bose babanye na we ndetse n’abo bakoranye mu mirimo inyuranye.

Imihango yo kumusezera no kumushyingura izatangazwa mu bihe biri imbere.

Padiri Justin Kayitana yahawe Isakramentu ry’Ubusaseridoti mu mwaka wa 1980

Padiri Justin Kayitana, yakoze imirimo inyuranye mu nzego nkuru za Kiliziya aho yabaye igisonga cy’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, ayobora Seminari Nkuru Philosophicum ya Kabgayi, ubu akaba yakoreraga ubutumwa bwe muri Paruwasi ya Rukara.

 

Umwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here